00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Sebahizi yahishuye icyatumye bahagarika gushyiraho ibiciro by’umusaruro weze

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 April 2025 saa 12:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yatangaje ko gahunda yo gushyiraho ibiciro ku musaruro w’ibihingwa nk’umuceri cyangwa ibigori basanze atari igisubizo cyorohereza abaguzi n’abacuruzi kuko usanga abantu bashoye ibintu bitandukanye kugira ngo bawugereho.

Ku mwero w’ibihingwa bigurwa n’inganda cyangwa ba rwiyemezamirimo bajya kubihunika abenshi babaga biteze itangazo rishyiraho ibiciro bizagenderwaho mu gihugu hose, bamwe bagasanga ari amafaranga make cyane abandi igiciro kikaba icyo.

Nk’urugero muri Kamena 2024, ikilo cy’umuceri w’intete ngufi cyagurwaga 500 Frw, umuceri w’intete ziringaniye ari 505 Frw, ikilo cy’umuceri w’intete ndende cyari 515 Frw mu gihe ikilo cya Basmati cyari 775 Frw.

Mu biganiro Minisitiri Sebahizi yagiranye n’Abadepite ku wa 1 Mata 2025, yaragaje ko uburyo bwo kuvuga ibiciro bizakurikizwa bworoheraga Leta kuko byakorwaga umuntu yicaye akareba ikiguzi cy’ifumbire, umubyizi n’ibindi bisabwa ngo umuhinzi agere ku musaruro ariko ko bitazongera gukorwa.

Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko kureka gutangaza ibiciro byazata umuhinzi mu gihombo, kuko umuguzi yajya yigenera igiciro ashaka agahenda abaturage.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibiciro byabarirwaga kuri mudasobwa iyo wajyaga i Nyagatare wasangaga ikiguzi byatwaye ngo umuntu yeze imyaka kidahuye n’icyo uwahinze i Rusizi yatanze bigatuma batishimira ibiciro mu buryo bumwe.

Ati “Hashyirwagaho igiciro kimwe ku gicuruzwa mu gihugu hose, mu gihe ibyo batanze ngo bakigereho atari bimwe mu gihugu hose. Iyo ni yo nenge ya mbere yatumye ibintu by’ibiciro bidakora, gusa iyo tuza kuba dufite ubushobozi wenda bwo kujya tubara igiciro muri buri murenge kuko n’iyo urebye mu biciro usanga buri murenge cyangwa buri karere bifite ibiciro byako bitewe n’uko isoko rihagaze.”

“Icyo gihe rero iyo twe tubitangaje bidahuye n’uko isoko rihagaze ba rwiyemezamirimo barabyinubiye barabyanga, ubu uburyo dushyiraho ni ubwo gukurikirana aho ikibazo cyabaye tukajyayo tukaganira na bo tukanareba n’ukuri kuri aho hantu.”

Yashimangiye ko ibiciro byashyirwagaho na Leta byari “igisubizo cyihuse ariko ntabwo bikora, ntabwo byakoze neza.”

Minicom ihamya ko kuri ubu izajya igenzurira ku ruhande uko isoko rihagaze ikinjira mu kibazo cyaryo aho abakiliya n’abagurisha bananiranywe.

Minicom yavuze ko itazongera gushyiraho ibiciro by'imyaka yeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .