00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Rwigamba yerekanye amavugurura akenewe kugira ngo Afurika itubure imbuto zigezweho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 March 2025 saa 08:29
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric, yagaragaje ko Afurika ikeneye gushora mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no gukora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo gutubura imbuto zijyanye n’igihe, zishobora gutanga umusaruro mwiza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga Inama Nyafurika yiga ku gutubura imbuto nziza zo guhinga muri Afurika. Ni inama izamara iminsi itatu iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’Ihuriro ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto muri Afurika (AFSTA), yitabiriwe n’abagera kuri 400 bakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubutubuzi bw’imbuto muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Rwigamba yabwiye abitabiriye iyo nama ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kuvugurura inzego, hagamijwe kunoza uburyo bwo gutubura imbuto kandi hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Aha yatanze urugero kuri laboratwari yafuguwe mu 2022 igamije kugenzura ubuziranenge bw’imbuto z’u Rwanda, aho zishobora gutuburwa mbere yo kuzihinga.

Nubwo bimeze bityo ariko haracyakenewe amavugurura kugira ngo Afurika ibashe gukora ubutubuzi bw’imbuto kandi butanga umusaruro, budakomwe mu nkokora n’ihindagurika ry’ibihe nk’uko Rwigamba yabigarutseho.

Ati “Ihindagurika ry’ibihe rigenda rizana imbogamizi nyinshi. Mu guhangana na zo dukeneye kwibanda ku gushora amafaranga mu bushakashatsi no kurishakira ibisubizo.”

“Dukeneye kandi guhanga uburyo bushya bwo gutubura imbuto, guhugura abantu, kuvugurura ingamba no guhanga udushya mu ikoranabuhanga rijyanye n’imbuto. Dufatanyije twakubaka Afurika ikomeye kandi yihagije mu biribwa kuri buri wese.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto mu Rwanda, Namuhoranye Innocent, yavuze ko igihugu gihagaze neza mu gukora ubutubuzi bw’imbuto zigezweho kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga, dore ko ibigori byose bihingwa bituburirwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa AFSTA, Dr. Yacouba Diallo, we yavuze ko kimwe mu byo iryo huriro ryishimira mu myaka 25 rimaze, ari uko ryafashije ibihugu bitandukanye muri Afurika gutubura imbuto zigezweho zihanganira ihindagurika ry’ibihe.

Ibi bikaba byaratangiye gutanga umusaruro ufatika mu gufasha Abanyafurika kwihaza mu birirwa.

Alleluia Amen ukora mu kigo cya Agriseeds Ltd gitubura imbuto zinyuranye harimo n’ibigori, yavuze ko ku ruhande rw’ishoramari biri mu nzira nziza kuko imbuto bagurisha abahinzi zitanga umusaruro mwiza, gusa hakaba hakiri imbogamizi z’ihindagurika ry’ibihe rikunze gutungurana.

AFSTA ikorera mu bihugu 48 byo muri Afurika, muri byo ibigera kuri 28 birimo n’u Rwanda bikaba bifite amashyirahamwe ayishamikiyeho afasha ibihugu mu butubuzi bw’imbuto no kuzicuruza.

Abitabiriye iyi nama bazamara iminsi itatu barebera hamwe uko hajya hatuburwa imbuto zigezweho
Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zo guteza imbere ubutubuzi bw'imbuto
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric, yavuze ko Afurika ikeneye gushora mu bushakashatsi n'ikoranabuhanga mu gutubura imbuto zigezweho
Muri iyi Nama Nyafurika ku butubuzi bw'imbuto hari kumurikirwa n'imbuto zitandukanye zituburirwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto mu Rwanda, Namuhoranye Innocent, yavuze ko igihugu gihagaze neza mu gukora ubutubuzi bw’imbuto zigezweho
Umuyobozi Mukuru wa AFSTA, Dr. Yacouba Diallo, yavuze ko kimwe mu byo bishimira mu myaka 25 ari uko bafashije ibihugu bitandukanye muri Afurika gutubura imbuto zigezweho zihanganira ihindagurika ry’ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .