Minisitiri Rwanyindo yakebuye abakoresha bafata nabi abakozi n’abatabaha amasezerano y’akazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Rwanyindo Fanfan yabwiye abakoresha ko umutungo wa mbere bafite ari umukozi bakoresha, abasaba kutabafata uko biboneye kuko byinshi bageraho babibakesha.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 mu nama Nyunguranabitekerezo ku iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Iyi nama yabereye mu Karere ka Kayonza yitabirwa n’abakoresha bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Twubahirize amategeko agenga umurimo duteze imbere umurimo unoze twongera umusaruro.”

Muri iyi nama harebewe hamwe bimwe mu bibazo bibangamira abakozi birimo kudahabwa amasezerano y’akazi, kutishyurirwa ubwishingizi, kudahabwa agaciro ku bakoresha babo n’ibindi. Banarebeye hamwe n’ikoreshwa ry’abana mu mirimo irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubakoresha mu buhinzi bw’umuceri ndetse, kubatundisha imyaka mu isoko n’ibindi.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ubundi mbere na mbere umukoresha akwiriye kwita ku mukozi akamenya niba afite ubwishingizi, amasezerano n’ibindi bituma umukozi akora akazi neza kandi yishimye kuko binatuma atanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko ubundi umubano mwiza ugaragara hagati y’umukoresha n’umukozi ukwiye no kwibanda ku kubahiriza amasezerano muba mwaragiranye.

Ati “Mu masezerano umukoresha afite inshingano n’umukozi afite inshingano rero mu itegeko ry’umurimo n’andi mateka ashingiye ku mategeko avuga ko umukoresha akwiye kwita ku mukozi we akamenya ko afite amasezerano akamuteganyiriza akamenya ko agomba kumuhembera muri banki n’ibindi umukozi nawe agakora neza bose bakuzuzanya.”

Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha kwegera abakozi babo bakabaganiriza ku bibazo bafite bakabikosora ngo kuko nibo bakesha umusaruro babona.

Ku kijyanye n’abakoresha badatanga amasezerano yavuze ko kuri ubu bafite abagenzuzi b’umurimo hirya no hino mu turere ngo iki kibazo baragihagurukiye ku buryo ngo bizeye ko kizacika, yavuze ko hari ikibazo cy’abakoresha batanga amasezerano y’umunsi umwe bagakomeza gukoresha abakozi babo nabyo ngo bari kubigenzura cyane.

Ati “Batanga amasezerano y’umunsi umwe ariko bagakomeza kubakoresha igihe kirekire kugira ngo badatanga ibyo umukozi akwiye guhabwa, rero ibyo bintu tugomba gukomeza kubirwanya tugashyira imbaraga mu bugenzuzi bw’umurimo kugira ngo abo bantu bahanwe.”

Abakoresha abana, Minisitiri Rwanyindo yavuze ko bagiye kujya bahanwa ngo mu bihano bazahanishwa harimo no gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

Umuyobozi wungirije wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko hari abakoresha bamwe na bamwe bategera abakozi babo ariko ngo nyuma yo kuganirizwa nabo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Ati “Kuba umukozi yegera umukoresha akamubonamo nk’umuntu atisanzuyeho ubwabyo akazi kaba kapfuye kuko buriya umukozi wacu niwe umenya ibiri imbere mu byo dukora kuruta twebwe, rero iyo utamwitayeho ngo umuganirize akiyumvamo ikigo akorera ntabwo bigenda neza.”

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro irimo kongera imbaraga mu gukumira abakoresha abana mu kazi, gushyira imbaraga mu biganiro birangwa hagati y’umukozi n’umukoresha n’ibindi.

Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba bitabiriye iyi nama
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo ku bitagenda neza bikwiriye gukosorwa mu kunoza inshingano hagati y'umukozi n'umukoresha
Minisitiri Rwanyindo yasabye abakoresha kwita ku bakozi babo
Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko iyo umukozi atisanzuye ku mukoresha akazi kaba karangije gupfa kuko ngo bituma hari ibyo atamubwira
Uhereye iburyo ni Umuyobozi wungirije wa PSF Nkurunziza Jean de Dieu Minisitiri Rwanyindo Fanfan n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza