Minisitiri Nyirasafari yaburiye abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bihishahisha mu mahanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Mata 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Espérance yavuze ko kuba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bamaze gusobanukirwa uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizafasha mu kwamagana no gushyikiriza ubutabera abagihembera ingengabitekerezo yayo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Mata 2019 mu muhango wo kwibuka Abatutsi basaga ibihumbi 36 bashyinguye mu Rwibutso rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo. Hanashyinguwe indi mibiri 65 yabonetse muri uwo murenge no hafi yaho.

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse bikomeje kugenda byinjiza mu mategeko yabyo irihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko iyi ntambwe igaragaza ko ba bandi bahembera ingengabitekerezo bari muri ibyo bihugu by’amahanga bitazabagwa neza.

Yagize ati “Abasize bahekuye u Rwanda baracyahari kandi n’ingengabitekerezo baracyayishyira imbere aho bari iyo mu mahanga ndetse n’aha mu gihugu bakabigerageza, ariko amahanga yahagurukiye iki kibazo.”

“N’ubwo twagize ibyago ntadutabare ariko nyuma y’imyaka 25 biragaragara ko hirya no hino bahagurukiye kuyirwanya ndetse bigiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga ngo aba ngaba bagerageza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akabo kashobotse. Ngira ngo mu bihugu binyuranye bari gushyiraho amategeko agomba guhana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Yanavuze ko n’ubwo hari abatarakurikiranwa ariko bagomba kumenya ko icyaha cya Jenoside kidasaza igihe kizagera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside, giheruka gutangaza ko itegeko rihana ihakana n’ipfobya ryayo rizashyirwaho vuba.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we aheruka gutangaza ko agiye kongerera imbaraga inzego zikurikirana ibyaha birimo ibya Jenoside, mu gukurikirana Abanyarwanda bihisheyo.

Murenzi Vénuste wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu Murenge wa Rusororo yavuze ko “Niba hari ikintu gikomeye mu buzima, iyo utabashije kubona umuntu wawe ngo umushyingure buri gihe uhora wikanga ko ariwe.”

Yakomeje ati “Gahunda nk’iyi iba ari nziza kuko umuntu aba asa n’ushize agahinda, imyaka 25 umuntu aba yumva azamubona. Igikorwa nk’iki kiba gikoze umuntu ku mutima nibura umuntu aba amushyinguye.”

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Uwiduhaye Théodore yavuze ko n’ubwo abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kwiyakira ariko bagifite intimba y’uko hakiri umubare munini w’abavandimwe bishwe n’ubu bataraboneka aho bajugunywe ngo bashyingurwe kandi hari abantu bazi amakuru banga kuyatanga.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Masozera Robert (ibumoso) mu bitabiriye uwo muhango
Umuhanzi Mariya Yohana yatanze ubutumwa bunyuze mu ndirimbo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard
Minisitiri Nyirasafari yaburiye abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bihishahisha mu mahanga
Hashyinguwe imibiri 65 yabonetse mu mirenge itandukanye y'akarere ka Gasabo
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 65 yabonetse mu murenge no hafi yaho
Urwibutso rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 36

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza