Minisitiri Nyirasafari asanga ababyeyi ari bo ba nyirabayazana b’ibyaha bikunda gukorwa n’abana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Kamena 2019 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Esperance, yasabye ababyeyi kudashyira urukuta hagati yabo n’abana babo, kuko byinshi mu byaha bikunda gukorwa n’abana bituruka ku guteshuka ku nshingano kwa bamwe mu babyeyi.

Ibi yabivuze ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, usanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena ariko uyu mwaka u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza tariki 20 Kamena.

Uyu munsi wizihirijwe hirya no hino mu gihugu, Minisitiri Nyirasafari akaba yawizihije yifatanya n’abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “ Turi abana bafite icyerekezo cyiza, Twanze ugutwita kw’abangavu.”

Bamwe mu bana bafungiye muri iyi gereza batanze ubuhamya bavuga ibyaha bagiye bakora bikabaviramo igifungo, benshi bakaba barafatwaga bari gucuruza ibiyobyabwenge, abandi bagafatwa bafashe ku ngufu abandi bana.

Mushimiyimana Alphonsine uturuka mu Karere ka Ruhango ufite imyaka 17, avuga ko yafunzwe ubwo yafatanwaga ibiyobyabwenge avuye kubigura ngo ajye abiteka mu gikoma nk’umuti yari yarangiwe n’abaturanyi ngo wamufasha gukira vuba kuko yari yarabyaye abazwe.

Uyu mwana w’umukobwa wabyaye afite imyaka 16 akaza gukatirwa gufungwa imyaka itanu, avuga ko ubwo yakoraga iki cyaha atari yaganiriye n’ababyeyi be ahubwo ari umwanzuro yagiriwe n’abaturanyi.

Yasabye urundi rubyiruko kujya rushishoza mu byo rukora byose byanaba ngombwa bakabanza kugisha inama ababyeyi.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko amakosa menshi abana bakora aturuka ku babyeyi baba bataganiriza abana babo, ahubwo ugasanga hagati yabo n’abana babo harimo urukuta runini.

Ati“ Umwana aba ari umwana uko umureze niko akura, iyo utamwitayeho ngo umuhe ibyibanze umurinde arangirika, rero ababyeyi nibo ba mbere barinda umwana niba umwana utamujyanye mu ishuri akazerera agahinduka ikirara ku myaka ye 14 cyangwa 15 ntawundi twabishinja atari umubyeyi.”

Nyirasafari yavuze ko n’abana bananirana bahari ariko akenshi ngo iyo ugiye kureba igituma bananirana bituruka ku babyeyi baba batakoze inshingano zabo neza uko bikwiye.

Ati “Abana ni abo kubaha ariko bakanagira gushishoza, niba ari umuntu mukuru uguhamagaye ashaka kugutuma ibiyobyabwenge ufite imyaka 14 cyangwa 15, ukwiye kwanga ukamutsembera byaba ngombwa ukanabibwira ababyeyi cyangwa ukabibwira polisi.”

Minisitiri Nyirasafari yanavuze ko benshi mu bana bagwingira n’abandi bakunze kugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi, usanga ari abavuka ku bakobwa b’abangavu baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure, asaba abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare kugendera kure imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe bazaba bafunguwe bagafatanya na leta mu kwigisha bagenzi babo.

Muri gereza y’abana ya Nyagatare hafungiyemo abagera kuri 415 biganjemo abana bagiye bafatirwa mu byaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu bagenzi babo n’ibindi.

Aba bana bafunganywe n’abagororwa bakuru babafasha mu bijyanye n’uburezi bwo mu mashuri abanza n’icyiciro rusange. Hanatangirwa amasomo y’imyuga ariyo gusudira, kubaza, kubaka, kudoda, gukora imisatsi n’indi itandukanye bigiramo ituma basohoka hanze babasha kwihangira imirimo.

Mu myaka itatu ishize abana 55 bo muri iyi gereza bakoze ibizamini bya leta, aba bana bose batsinze neza ibyo bizami ku mbabazi za Perezida Kagame baje gufungurwa bajya gukomereza amasomo mu mashuri asanzwe.

Muri gereza y'abana ya Nyagatare hafungiyemo abagororwa 415 biganjemo abana ndetse n'abandi bagororwa bakuru babafasha mu kubigisha mu mashuri asanzwe n'imyuga itandukanye
Uhereye iburyo ni Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Murekatete Julliet, Minisitiri w'umuco na Siporo Nyirasafari Esperance na Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba
Minisitiri Nyirasafari yasabye abayeyi kudashyira urukuta hagati yabo n'abana babo ahubwo bakababa hafi
Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba yavuze ko muri gereza y'abana ya Nyagatare higishirizwamo imyuga itandukanye hagamijwe kugira ngo nibafungurwa bazagire icyo bimarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza