Minisitiri Nshuti Manasseh yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nshuti Manasseh, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha, bagirana ibiganiro.

Ntabwo hatangajwe ingingo zose zaganiriweho hagati y’impande zombi. Ni ibiganiro ariko byabayeho mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushaka umuti w’umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo, binyuze mu biganiro.

Inama iheruka yabaye muri Kamena 2020, iba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Yakurikiraga iy’abakuru b’ibihugu yabaye ku wa 21 Gashyantare 2020, i Gatuna, ari yahaye Uganda ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa by’imitwe ibangamiye Guverinoma yarwo, igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho. Ni igihe cyongerewe kubera Coronavirus.

Biteganywa ko nibimara kugezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama i Gatuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hari intambwe nto yatewe

Ubwo inama iheruka yatangiraga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko mu rugendo ruganisha ku gusubiza umubano ku murongo, bazarekura Abanyarwanda 130 bari bafungiwe muri icyo gihugu, ariko hari 310 bazaguma muri kasho kubera ko “bakekwaho ibyaha bikomeye.“

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, we yavuze ko nubwo hari ibyakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, hakiri ibitarakorwa.

Yakomeje ati “Haracyari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Uganda bigambiriye guhungabanya u Rwanda. Urugero abagize Self-Worth Initiative baracyakora ibikorwa bya RNC muri Uganda.”

“Ibyo bitandukanye n’ibyo Guverinoma ya Uganda yaherukaga kwiyemeza byo gusenya ibikorwa by’uyu muryango w’abanyabyaha. Hakomeje ubukangurambaga mu bice bitandukanye bya Uganda bishakira ubufasha RNC n’indi mitwe ifashwa n’inzego z’umutekano za Uganda.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iyi nama, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba hari intambwe yatewe ari byiza, ariko hari n’ibindi bikeneye gukorwa.

Yakomeje ati “Hari ibyo twasanze bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bikemuke, itangazamakuru riharabika, ribeshya, ifatwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ntabwo ryahagaze burundu, nubwo barekura abo ngabo, nta cyumweru gishize Umunyarwanda ahohotewe muri kiriya gihugu. “

“Twasanze rero hari byinshi bigikeneye gukorwa, twumvikana ko nubwo hari ibyo byakozwe tunashima, ariko n’ibindi byose bigomba gukomeza bigakorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza, tubane nk’abaturanyi beza, duhahirane, n’ibindi. Twasanze ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke, hagomba ubushake bwa politiki. Ubushake bwa politiki budahari n’icyakorwa cyose ntabwo cyaramba. “

Hemeranyijwe ko impande zombi zikomeza kuganira, ku buryo ibibazo bihari byose bizabonerwa igisubizo.

Umunyamabanga wa Leta Nshuti Manasseh yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Wonekha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .