Yabigarutseho ku wa 18 Gashyantare ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu batangiye igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ibigo by’amashuri bingana na 62% y’ibiri mu gihugu, bimaze kugezwamo internet, ibisigaye bikazayigezwaho mu byiciro bibiri muri uyu mwaka.
Yagize ati “Muri iki gihembwe irindi janisha [ry’ibigo by’amashuri] rya 21 % rizaba ryagejejweho internet bibe bitugejeje ku ijanisha rya 83%. Mu [kindi ] gice cy’umwaka tuzaba dukora kuri iryo janisha rya 17% rizaba risigaye kugira ngo uyu mwaka uzarangire amashuri yose twashoboye kuyagezamo internet.”
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko uwo muhigo ugamije korohereza ibigo byose mu gukoresha internet mu myigire no myigishirize kuko ubu ikoranabuhanga ari ryo zingiro ryo kugera ku byo umuntu yifuza kugeraho.
Yanavuze ko hari gahunda yo kwihutisha kugeza amashanyarazi n’amazi ku mashuri yose.
Imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] yo muri Nzeri 2024 igaragaza ko internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60.6% by’abarutuye bayikoresha.
Ibyo kandi byajyanye n’uko ibiciro byayo bigenda bigabanyuka kuko bibarwa ko bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi avuye ku 60.96$ yariho mu 2023, bingana n’igabanuka rya 29.1%.
MINICT kandi igaragaza ko u Rwanda rukataje mu kubaka ibikorwa remezo bya internet, imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa internet ya 4G LTE ugera mu bice by’Igihugu ku rugero rwa 98%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!