Dr. Ndugulile yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo aho yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.
Mu butumwa Dr. Nsanzimana yashyize kuri X, yihanganishije umuryango wa Dr. Ndugulile na Tanzania muri rusange.
Ati “Mu izina rya Minisiteri y’Ubuzima, tubabajwe bikomeye n’urupfu rwa Dr. Ndugulile waharaniye ubuvuzi rusange muri Afurika, akaba n’Umuyobozi wari watowe wa OMS muri Afurika. Twihanganishije abaturage ba Tanzania, inshuti n’umuryango.”
Ndugulile wari ufite imyaka 55, yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania. Muri Kanama uyu mwaka yari yatorewe kuyobora Ishami rya OMS muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!