00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ngamije yakiriye abayobozi b’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima muri Suède

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo icyenda bikora muri gahunda z’ubuzima, ubushakashatsi, guhanga udushya byose bigamije kubungabunga ubuzima bw’abantu baturutse muri Suède, bagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yakiriye itsinda ry’abo bayobozi, bari mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu, rugamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu guteza imbere ubuzima.

Ni uruzinduko rwatangiye ku wa 7 Ugushyingo ruzageza ku wa 9 Ugushyingo.

Rwateguwe n’inzego zirimo Umuryango wo muri Suède ufasha muri serivisi z’ubuvuzi, Swecare, Ambasade y’u Rwanda muri Suède inahagarariye u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, Ambasade ya Suède mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda na RDB.

Ruzafasha mu kongerera imbaraga ubufatanye mu guteza imbere ubuzima binyuze mu bushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima, kongererera ubushobozi uru rwego no guhugura abarukoramo.

Ibizava muri ibi biganiro kandi bizafasha mu kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima n’iterambere ry’inkingo n’imiti no kuzamura ubucuruzi n’ishoramari muri uru rwego.

Mu bigo icyenda bifite ababihagarariye bari mu ruzinduko mu Rwanda harimo ibikomeye ku Isi bizwi mu guteza imbere ubuzima nk’uruganda rwa AstraZeneca rukora inkingo, ruhagarariwe na Janvier Nsanzimana n’ikigo cya Chemotech cyita ku ndwara ya kanseri binyuze mu kuyivura no gukora ubushakashatsi kuri yo, gihagarariwe na Suhail Mufti.

Mu bindi bigo bihagarariwe muri uru ruzinduko harimo Calmark, Getinge, Arjo, Cityläkarna Borås, Gynius, International Vaccine Institute n’Ibitaro bya Kaminuza ya Sahlgrenska.

Ibi bigo bishobora kugirana imikoranire n’abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibigo bya Leta haba mu gukora imiti no kuyigeza ku bayikeneye ku giciro cyiza kandi vuba no gukora ubushakashatsi butandukanye bufasha mu gukora imiti n’ibindi.

Nk’urugero, uruganda AstraZeneca ni ikigo gikomeye cyane muri Suede gikora imiti n’inkingo by’ubwoko butandukanye, harimo imiti iy’indwara zitandura, nk’indwara z’umutima na kanseri.

Bivuze ko rufunguye ishami mu Rwanda, ubu ubumenyi bwafasha abo mu nzego z’ubuzima mu gutera imbere mu nguni zitandukanye.

Biteganijwe ko ibi bigo byerekwa ibyiza byo kugira icyicaro mu Rwanda, cyane ko kugeza ubu nka AstraZeneca ikorera mu bihugu byinshi byo ku migabane ya Amerika n’u Burayi, mu gihe muri Afurika, uru ruganda rukorera muri Afurika y’Epfo na Kenya gusa.

Ibitaro bya Kaminuza bya Sahlgrenska byaje byiteguye kuganira ku bufatanye mu guhugura abakozi bo mu bitaro cyane cyane ku baganga b’inzobere, imwe muri gahunda ziraje ishinga u Rwanda hagamijwe kuzamura serivisi z’ubuzima.

Ni serivisi u Rwanda rushaka ko zigendana n’aho igihugu kigeze cyakira inama mpuzamahanga n’andi mahuriro atandukanye, bityo n’inzego z’ubuzima zigomba gutezwa imbere mu mujyo wo kugera ku iterambere rirambye binyuze mu nguni zitandukanye.

Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rushyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw’ibitaro, kongerera ubumenyi abarukoramo mu kwita ku ndwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b’inzobere.

Habaye ibiganiro bigamije kubaka ubufatanye hagati y'impande zombi
Ibigo byo muri Suede biri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije rugamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu guteza imbere ubuzima
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro
Kuri uyu wa Kabiri kandi bahuye n'ubuyobozi bwa RBC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .