00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ngabitsinze yijeje abacuruzi gukurikirana ibibazo bya serivisi mbi bahura na byo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 September 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yijeje abacuruzi ko agiye gukurikirana ibibazo bya serivisi mbi itangwa na bimwe mu bigo bya Leta bikadindiza imikorere yabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022 ubwo yari mu nama yamuhuje y’Ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa hanze y’Igihugu (ACGDR) n’abafatanyabikorwa baryo.

Ni inama yari igamije kureba uko ubucuruzi buhagaze uyu munsi ndetse n’ibibazo ababukora bahura na byo birimo serivisi mbi bahabwa nk’uko RBA yabitangaje.

Muri iyi nama abacuruzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetse bamwe bagaragaza ko hari bimwe mu bigo bigiha abacuruzi serivisi mbi bikabangamira imikorere yabo.

Bimwe mu mu byagarutsweho harimo icy’Ikigo cy’Igihugu kirengera Ibidukikije (REMA), Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, igishinzwe Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) n’Igishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa, Rwanda FDA.

Aba bacuruzi bagize umwanya wo kwinigura bagaragaza bimwe mu byagiye bibabangamira mu bucuruzi bwabo. Hari uwagaragaje ko RICA yatambamiye amasuka ye ku mpamvu zitumvikana ariko Minisitiri Ngabitsinze yamwijeje ko agomba kuyabona mu gihe gito.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ikirebana n’itinda rya serivisi ku basaba impushya zo kuzana ibicuruzwa by’umwihariko abazisaba muri REMA, basabye ko byashyirwamo imbaraga bikajya byihutishwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, ACGDR, Birahagwa Janvier yagaragaje ikibazo cy’amafaranga menshi y’umusoro nyongeragaciro bacibwa ariko ntibayasubizwe mu mezi atatu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ati "Ingaruka mbi bitera ni uko amafaranga utanga aba ari inguzanyo ya banki kandi RRA iyo iyamaranye umwaka ntiyatangana n’inyungu kandi wowe uyitanga mu kigo cy’imari".

Ikibazo cy’iminsi mike ibicuruzwa byemererwa kuguma ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya na cyo cyagaragajwe nk’imbogamizi hasabwa ko inzego z’u Rwanda zavugana n’izo muri Kenya mu kureba uko hakongerwa igihe.

Ni ibibazo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko bigiye gushakirwa ibisubizo mu maguru mashya ibikunze bigahita bikemurwa.

Ati "Iyo tugejejweho ibibazo n’abacuruzi icyo dukora ni ukuganira n’ibyo bigo kugira ngo turebe koko niba uko gutinda kwagabanuka".

Yemeza ko bagiye kwihutisha guhura n’ibi bigo ibibazo bigakemuka mu buryo bwihuse.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abacuruzi bato n’abafite ubucuruzi bwagutse barenga 200.

Ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa hanze y’Igihugu rihuza abanyamuryango bagera kuri 500 bacuruza ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze yijeje abacuruzi gukurikirana ibibazo bya serivisi mbi bahura na byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .