00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida Netumbo wa Namibia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 March 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yageze muri Namibia, aho yitabiriye umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu Netumbo Nandi-Ndaitwah uherutse gutorerwa kuyobora Namibia.

Netumbo Nandi-Ndaitwah, umugore wa mbere ugiye kuyobora Namibia ararahira ku wa 21 Werurwe 2025, umunsi igihugu cyizihizaho isabukuru ya 35 kibonye ubwigenge.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye biganjemo abo muri Afurika, barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Brahim Ghali, Perezida wa Repubulika y’Abarabu ya Sahrawi, Daniel Chapo wa Mozambique, Jacob Zuma na Thabo Mbeki bayoboye Afurika y’Epfo n’abandi.

Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72 yari asanzwe ari Visi Perezida wa Namibia, akaba uwo mu ishyaka SWAPO.

Yatsinze amatora ku majwi 57,31%, ahigika abakandida 14 bari bahanganye ku buryo bitasabye ko bajya muri kamarampaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .