00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RMC yasabye abanyamakuru kwirinda gutangaza amakuru y’ibihuha ku ntambara iri kubera muri RDC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 February 2025 saa 06:21
Yasuwe :

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, rwagaragaje ko hari impungenge zishingiye ku bimaze iminsi bitangazwa n’ibinyamakuru, by’umwihariko ibikorera kuri murandasi, bitangaza amakuru adashingiye ku kuri no ku bimenyetso kandi biyobya ababikurikira, cyane cyane ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryarwo, rwagize ruti “Gutangaza amakuru arebana n’intambara bisaba ubunyamwuga buhambaye. Abanyamakuru n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagomba gushyira imbere ibimenyetso, kutabogama no guharanira ko inkuru batangaza zitabonekamo amakabyankuru bagamije gukurura abasomyi n’ababakurikira.”

RMC yasabye abanyamakuru bose kwisubiraho ku kuba batangaza amakuru atizewe, imitwe y’inkuru ishobora kuyobya umusomyi ndetse n’amarangamutima bagamije kwigarurira imitima ya benshi aho gutangaza ukuri n’ibindi bidakozwe kinyamwuga.

Ibi bije nyuma y’uko umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi yagaragaje ko u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rutazakomeza kurebera, yemeza ko Minisitiri Nduhungirehe yatangaje intambara.

Ati “Nduhungirehe we yatangaje intambara. Namwumvise, yavuze ko u Rwanda rutazabyihanganira.”

Mugenzi we Uwera Jean Maurice yahise amubaza niba Minisitiri Nduhungirehe afite ububasha bwo kuba yatangaza intambara.

Undi ati “Mu kanama k’Uburenganzira bwa Muntu ka UN, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rutazabyihanganira. Yavuze ko RDC iri kurasa Minembwe, avuga ahantu hatatu Kinshasa bari kwica Abatutsi, Minembwe bari kurasa imisozi kuko ari Abatutsi, CODECO umutwe avuga ko ufatanya na Leta ya Congo uri kwica Abahima muri Ituri."

Yakomeje agira ati “Hanyuma ashyiraho na Bujumbura ko Abatutsi bari gufatwa bagashyirwa ahantu hamwe, bamwe bakicwa abandi bagafatwa mu buryo butaboneye, ngo u Rwanda ntiruzabirebera. Yasabye ako kanama ko impuguke kohereje zazakora raporo ifatika kuri ibyo bintu biriyo. Leta ya Congo ikomeje imvugo z’urwango zirimo ubugome kandi zihembera ubwicanyi mu baturage, Leta y’u Rwanda rero ntizabirebera. Iyo avuze ko itazabirebera hari icyo uba utumva?”

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X asubiza ibyari byatangajwe n’umunyamakuru wa Radio ya SK FM kuri urwo rubuga, Minisitiri Nduhungirehe Olivier yavuze ko abo banyamakuru babeshya.

Yagize ati “Aba banyamakuru nka Hakuzwumuremyi, bavuga ibyo bishakiye, babeshyera abayobozi b’u Rwanda ngo batangaje intambara, bakabikora kubera ko bashaka "gutwika" cyangwa se bashaka kurebwa, bagomba kubiryozwa.”

Yakomeje ashimangira ko ibihe u Rwanda rurimo bitagomba gukinishwa. Ati “Ibi bihe turimo ntabwo ari ibyo gukinisha imvugo nk’izi.”

Uretse Minisitiri Nduhungirehe, n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko izo mvugo zidakwiye kandi ko abo banyamakuru bakwiye gukeburwa.

Uyu munyamakuru Hakuzwumuremyi, akimara kubona ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe, yahise agaragaza ko yumvise inama yagiriwe.

Ati "Ni byo cyane Honorable, inama yanyu nayumvise! Amagambo amwe n’amwe muri politiki ni ayo kwitondera atari n’abanyamakuru gusa kandi ni byiza kudukebura! Gusa uwakase aka ka video yakase gatoya akeneye muri gahunda ze bwite, nemeza ko kadatanga ishusho yose y’ikiganiro! Ndabashimiye cyane."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .