00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yasubiye i Luanda mu biganiro byo gushakira amahoro RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2024 saa 04:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari muri Angola mu nama ya gatandatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igamije gushaka ibibazo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rwe muri Angola ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, aho yitabiriye inama ya 18 yo ku rwego rw’abaminisitiri bo mu Muryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, Nduhungirehe yitabiriye inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igamije gushaka amahoro ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, nk’uko bigenwa n’ibiganiro bya Luanda.

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Angola, Tete António.

Iyi nama ihuza intumwa zihagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola nk’umuhuza.

Ikurikiye iya Gatanu yabaye mu Ukwakira 2024, ari nayo yasize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner basinye ku myanzuro y’inama igaragaza uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Abo baminisitiri basinye bemeza gahunda yari yatanzwe n’inzobere mu by’umutekano ziturutse muri ibyo bihugu bitatu, yateranye mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Angola
Minisitiri Nduhungirehe yasabiye i Luanda mu biganiro byo gushakira amahoro RDC
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Tete António yitabira ibi biganiro nk’umuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .