Nduhungirehe yari ahagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango. Yagejeje kuri Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah, Perezida mushya wa Namibia, ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda ndetse anamuha n’impano.
Ni impano iriho ifoto y’abakaraza mu kugaragaza umuco gakondo w’u Rwanda.
Netumbo Nandi-Ndaitwah ni we Perezida wa mbere w’umugore uyoboye Namibia ndetse ni uwa kabiri uyobora igihugu muri Afurika nyuma ya Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Nandi-Ndaitwah yatangiye guharanira uburenganzira bw’igihugu cye agifite imyaka mike aho yabaga muri Tanzania, ndetse ko yaharaniye uburenganzira bw’abagore mu buryo bukomeye.
Ati “Itorwa rye ni ikimenyetso gikomeye cy’intambwe yateye ndetse ni umunsi w’amateka muri Namibia.”
Netumbo Nandi-Ndaitwah aherutse gutangaza ko ubuyobozi bwe nibugenda neza, buzaba icyitegererezo no ku bandi, ariko nibiramuka bitagenze neza, bizitirirwa ko ari umugore.
Ati “Nibiramuka bigenze neza, bizaba ari urugero rwiza, ariko nihagira ikintu kitanoze kiba, nk’uko bisanzwe bigenda mu bundi buyobozi bw’abagabo, hari abazavuga bati, murabona abagore!”
Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72 y’amavuko, yatsinze amatora n’amajwi 58%.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!