Ibi yabitangaje ku wa 14 Kamena 2025, mu Bushinwa aho yitabiriye Imurikagurisha ry’Ubukungu n’Ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa rizwi nka China-Africa Economic and Trade Expo riri kubera mu mujyi wa Changsha.
Nduhungirehe, yabwiye Televiziyo mpuzamahanga ya CGTN ko u Rwanda rwungukiye cyane muri iri murikagurisha riba buri myaka ibiri, cyane cyane mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi woherejwe mu Bushinwa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza kumenyekanisha ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’u Bushinwa no gushishikariza abashoramari benshi, binyuze muri gahunda ikomeye y’ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati” Twakomeje kumurika ibicuruzwa byacu, cyane cyane ikawa n’icyayi bifite ubuziranenge buhanitse ku ruhando mpuzamahanga, ariko tunagaragaza ibindi nk’urusenda, ubuki n’ibindi bikomoka ku buhinzi. Aya ni amahirwe akomeye yo gushishikariza Abashinwa kumenya ibyo bicuruzwa kugira ngo dutere imbere mu kohereza ibyo dukora mu Bushinwa, ariko kandi ni n’umwanya wo gushishikariza ishoramari riza mu Rwanda."
Nduhungirehe yanagarutse ku miyoborere yorohereza ishoramari mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rukomeje kuba mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari, kubera impinduka zakozwe mu mategeko agenga imisoro, ubuyobozi ndetse n’ifungurwa ry’ibigo by’ubucuruzi.
Ati” Mu Rwanda, ushobora gufungura ikigo mu masaha atarenze atandatu. Nta mbogamizi dushyira ku bigo byashinzwe n’abanyamahanga bashobora gutunga 100% by’ikigo. Hari n’ibindi byorohereza ishoramari byashyizweho.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwagutse mu kwemerera abantu kwinjira no kugenderera igihugu, aho benshi bashobora kubona viza mu buryo bworoshye, ibyo bikaba byitezweho guteza imbere ubuhahirane no guhura kw’abaturage b’ibihugu byombi.
Iri murikagurisha ry’iminsi ine ryatangijwe ku wa Kane, rikaba ryaritabiriwe n’abasaga ibihumbi 30 barimo abahagarariye ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa n’izo muri Afurika basaga 4.700.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!