Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro yagiriye mu kigo cy’Abongereza gishinzwe politiki mpuzamahanga, Chatam House, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Cyari cyerekeye kuri politiki y’u Rwanda mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda, asobanura ko ukomeje kunguka abarwanyi bashya, kandi ko ufashwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda, atari gusa kubera ko ihabwa ubufasha, intwaro, amafaranga, ikanahishwa na Leta RDC mu rwego rwa politiki, ahubwo inakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.”
Yasobanuye ko ingengabitekerezo FDLR ikwirakwiza ijyana n’imvugo z’abayobozi bo muri RDC zishimangira ko bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’ubufatanye buri hagati ya FDLR n’Ingabo za RDC, iz’u Burundi, iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’Abanyaburayi.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, bityo ko rutazemera ko hari icyawuhungabanya, cyaba giturutse imbere cyangwa hanze.
Ati “Ntabwo u Rwanda ruzemera ko umutekano wacu n’ubusugire bw’ubutaka bwacu bihungabanywa, ni yo mpamvu ingamba zacu z’ubwirinzi, zemewe n’amategeko kandi zikwiye, zikiri ku mupaka wacu. Izi ngamba zizakurwaho gusa mu gihe iki kibazo kibangamira umutekano kizaba kivuyeho.”
Tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola ku rwego rw’abaminisitiri zahuriye i Luanda, zemeranya kuri gahunda yo gusenya FDLR. U Rwanda rwemeye ko mu gihe uyu mutwe uzaba ugabwaho ibitero, ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola bazahurira i Luanda tariki ya 15 Ukuboza 2024, bashimangire imyanzuro intumwa z’ibi bihugu zo ku rwego rw’abaminisitiri zagezeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!