Yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri konti ya X, bugaragaza intambwe zimaze guterwa mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasubiza uwagaragaje impungenge ku kibazo ku bisubizo byashyizweho n’inzego za Afurika mu gushakira umuti ikibazo cya RDC.
Yagaragaje ko imyanzuro y’inama yabaye ku wa 8 Gashyantare 2025, yemejwe n’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’Inteko rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya AU yo ku wa 15-16 Gashyantare ikayiha umugisha.
Yanashimangiye ko Inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo yabereye i Nairobi ku wa 21 Gashyantare, yari igamije kwigira hamwe imyanzuro mu rwego rwa tekinike, izahurizwaho n’Abagaba Bakuru b’Ingabo muri EAC na SADC mu gukemura iki kibazo.
Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko kuri uyu wa 24 Gashyantare habaye Inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo i Dar es Salaam igamije “gutanga umurongo ku byerekeye guhagarika imirwano, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma n’uburyo bwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu mpera z’icyumweru hateganyijwe inama yo ku rwego rwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga izafata icyemezo kuri raporo y’abagaba bakuru b’ingabo ikanashyiraho “umurongo w’ibiganiro bya politike binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda byahurijwe hamwe.”
Ati “Iyi nzira iyobowe n’Abanyafurika ijyanye n’ihame ryacu rivuga ngo ‘ibibazo bya Afurika bikemurwa n’ibisubizo by’Abanyafurika’ kandi twizeye ko nta bikorwa by’abo mu Burengerazuba bw’Isi bishobora kuyitesha agaciro.”
It's clear that you are not well informed on the ongoing regional process on the situation in eastern DRC. After the joint EAC-SADC Summit of 8 February 2025 in Dar es Salaam, the following meetings were held:
1. A Summit of the AU Peace and Security Council on the situation in… https://t.co/XdQzoPRGJk
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) February 24, 2025
Hashize iminsi u Burayi na Amerika bikangisha u Rwanda ibihano kubera ibibazo by’intambara yayogoje Uburasirazuba bwa RDC, ariko Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique ko aho kugira ngo igihugu kibure umutekano, cyahabwa ibihano.
Ati “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”
Imyanzuro yafashwe mu bihe bitandukanye kuri iki kibazo isaba impande zishyamiranye kuganira mu buryo butaziguye, harimo n’uko M23 igomba kuganira na RDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugasenywa ariko Leta ya Kinshasa yatsembye ko itazaganira na M23. Biranagoye kandi ko yagira uruhare mu gusenya FDLR mu gihe abarwanyi bayo bafatanya n’ingabo za Leta ku rugamba.
Umutwe wa M23 wongeye kubura intwaro nyuma yo kubona ko leta ya RDC yirengagije inshingano zo kurindira umutekano abaturage bayo, cyane cyane abatuye mu bice by’Uburasirazuba bw’igihugu bakunze guhohoterwa ariko ntibatabarwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!