Ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, mu kiganiro Imvo n’Imvano, BBC yatambukije inkuru y’Umunyarwanda witwa Joseph Semafara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuri ubu wabashije kurenga ayo mateka ku buryo asigaye afite ikigo cyitwa Solvit Africa gifite agaciro ka Miliyoni 10$.
BBC aho gutangaza ko Semafara yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yarokotse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, imvugo ipfobya Jenoside iki kinyamakuru gikunze gukoresha.
Mu banenze iyi mvugo ya BBC harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Abinyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Ndashaka kwibutsa BBC ko Semafara atarokotse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, ahubwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yakomeje avuga ko “Niba mu myaka irenga 31, Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru aricyo gihugu cyonyine cy’i Burayi cyanze kohereza mu Rwanda cyangwa kugeza mu butabera umuntu n’umwe (wagize uruhare muri Jenoside) uri ku butaka bwacyo, niba BBC ikomeje kuba Igitangazamakuru Mpuzamahanga cyonyine gihakana icyaha cyemejwe n’urukiko rwa Loni ndetse n’Inteko rusange ya Loni, nibura bakwiriye guceceka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.”
I wish to remind @bbcgahuza that Semafara didn't survive "the genocide committed in Rwanda in 1994", but survived the 1994 genocide perpetrated against the Tutsi in Rwanda.
If, over the past 31 years, the United Kingdom of Great Britain and Northern Ireland became the only… https://t.co/k3hdMA12Hj
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 14, 2025
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi mu gihe BBC yakunze kwihanangirizwa inshuro nyinshi ku mvugo zipfobya ndetse zigahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uretse BBC, na Leta y’u Bwongereza ishinjwa kuba ikomeje kugenda biguru ntege mu gushyikiriza ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bw’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!