00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye mugenzi we wa Liberia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 September 2024 saa 04:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Liberia, Dr. Ibrahim Nyei bagirana Ibiganiro bigamije kuzamura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024. Impande zombi zanashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Dr. Ibrahim Nyei uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza mu ngeri nyinshi haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.

Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n’intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Minisitiri Nduhungirehe yakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Liberia, Dr. Ibrahim Nyei
Impande zombi zanashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .