00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje inyungu ziri mu kwagura umubano w’u Rwanda na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 November 2024 saa 08:46
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Depite Trent Kelly, yateguye igikorwa cyo gusangira cyahuje abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gikorwa cyari kigamije kwishimira ubucuti buri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abaturutse mu nzego za politiki, dipolomasi n’igisirikare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye uruhare ari ingenzi gukomeza gushaka uburyo bwo kwagura umubano wa Amerika n’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Uko umubano hagati y’ibihugu byombi ugenda utera imbere, ni nako dukomeza kurebera hamwe uko warushaho gutera indi ntambwe bikagera ku bufatanye bwo ku rwego rwo hejuru.

Yongeyeho ko impande zombi zikomeje kurebera hamwe uburyo uyu mubano warushaho kwaguka, ati "Dukomeza kureba kandi n’ahandi hose haba hari amahirwe y’ubufatanye mu kunoza umubano hagati y’ibihugu byacu. Kandi Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n’itsinda ritegura iki gikorwa gihuza Amerika n’u Rwanda bakomeje kuba nk’ikiraro mu gukomeza guteza imbere uyu mubano.”

Minisitiri Nduhungirehe yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

Depite Trent Kelly yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare bwagize mu guhindura igihugu, agaragaza akamaro k’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika. Yashimangiye kandi uruhare rw’ingenzi rw’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Senateri Mike Rounds na we yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho, agira ati "U Rwanda ni icyizere cya Afurika, ibyo rwagezeho kugeza ubu biratangaje kubera umwuka mukoreramo wo guhuza abantu."

Ambasaderi w’’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yagarutse ku kamaro k’ubufatanye, agira ati "Ibyo ibihugu byacu byombi birimo ni uguteza imbere ubumwe n’imikoranire bitari ibya hano twicaye gusa, ahubwo ni iby’abantu bashobora kugeraho bakoranye, haba hano i Washington no hanze yayo."

Yongeyeho ati "Benshi muri mwe mwasuye u Rwanda mwibonera uko imikoranire myiza ishobora guhindura ubuzima bw’abantu. Turabashimira cyane kuri ibyo byose n’ubucuti twubatse."

Depite Trent Kelly yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare bwagize mu guhindura igihugu
Minisitiri w’Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja n'Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, baganira n'umwe mu bari bitabiriye ibiganiro
Abarimo Col Raoul Bazatoha ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington D.C muri Amerika (wa kabiri uhereye ibumoso) na Senateri John Boozman (wa kane uhereye ibumoso) bakurikiye ibiganiro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, aganira n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Afurika, Mary Catherine Phee

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .