00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Hongrie ku ngingo zirimo n’izireba RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2025 saa 12:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye kuri telefoni na mugenzi we wa Hongrie unashinzwe ubucuruzi, Péter Szijjartó, ku ngingo zinyuranye, basangizanya ibitekerezo ku bibazo bimaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro cyabo kandi banagarutse ku buryo bwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano na Hongrie mu nzego zirimo ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, gusangira ubumenyi, gukorana mu bya dipolomasi n’ibindi bitandukanye.

Ibi bihugu byombi bifitanye amasezerano anyuranye arimo ay’amahugurwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire zitangiza, n’amasezerano ku kuvugurura no kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge mu karere ka Rwamagana n’ayandi menshi.

U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023, muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro [diplomatic office] byayo i Kigali muri Kanama 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .