Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije kuri X ku wa 07 Werurwe 2025 yakomeje iti “Baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Umubano w’u Rwanda n’u Bugereki urahamye. Impande zombi zifatanya mu nzego zitandukanye ndetse ibi bihugu byombi bigatabarana mu gihe uruhande rumwe ruri mu mage.
Ubwo Covid 19 yari iri guca ibintu iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Burayi cyahaye u Rwanda dose 200.000 z’inkingo zo guhangana n’icyo cyorezo. Icyo gihe hari muri Nzeri 2021 nyuma y’amezi atatu u Bugereki bwongera guha u Rwanda izindi 332.800.
Uretse mu buvuzi, ibihugu byombi bifatanya no mu nzego nk’ubwikorezi aho mu 2018 u Rwanda n’u Bugereki byasinye amasezerano mu bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere.
Muri Kemana 2024, Ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi zijyanye n’indege, GainJet, cyatangaje ko cyatangiye gukorera ibikorwa byo kugenzura no gusana indege zacyo ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe. Mu buhinzi, Abagereki bihebeye ikawa y’u Rwanda.
Kugira ngo u Bugereki bwinjire neza muri Afurika, busanga u Rwanda ari yo marembo meza kubera ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisititiri Nduhungirehe yaganiriye na Gerapetritis nyuma y’umunsi umwe na bwo agiranye ibiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Repubulika ya Tchèque, Jan Lipavský, byagarutse ku kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi n’ishusho y’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ni ibiganiro bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC intambara ihuriro ry’ingabo z’icyo gihugu rihanganyemo n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo, igikomeje nubwo hashyizweho uburyo bwo gukemura ibibazo hisunzwe ibiganiro ariko uruhande rwa RDC rukabikerensa nkana.
Aho kubyubahiriza iyo nzira y’amahoro, Kinshasa ikomeje kugira uruhare mu bikorwa biheza, ndetse bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Nk’ubu ubutegetsi bwa RDC bwatangaje ko ibicuruzwa bituruka mu ntara zigaruriwe na M23 bigomba kujya bifatwa nk’aho ari bwo bicyambuka umupaka, ku buryo byitabwaho mu buryo bwihariye bukurikije amategeko agena imipaka.
Minister @onduhungirehe had a fruitful phone conversation with Giorgos Gerapetritis, Greek Minister of Foreign Affairs. They exchanged on ways to deepen bilateral relations and security situation in the Eastern DRC. pic.twitter.com/qPHObwjnvO
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) March 7, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!