00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe mu ruzinduko muri Hongrie ruzasiga hatashywe Ambasade y’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 May 2025 saa 02:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe n’itsinda ayoboye bari kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Hongrie rugamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rukozwe nyuma y’izindi abayobozi bo muri Hongrie bagiriye mu Rwanda nk’urwa Perezida w’iki gihugu, Katalin Novák mu 2023, urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó mu 2021 n’izindi.

Rwatangiye ku wa 12 Gicurasi 2025. Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi.

Muri urwo ruzinduko hazakorwamo ibikorwa bitandukanye, birimo kuganira n’abashoramari bo muri Hongrie kugira ngo bashore imari mu Rwanda no gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.

Iryo tsinda kandi rizasura imihanda yifashishwa mu marushanwa y’imodoka ya Formula One izwi nka ‘Hungaroring’.

Iherereye mu gace ka Mogyoród mu bilometero nka 20 uvuye i Budapest. Hari n’imihanda ingana na metero 4000, yatashywe mu 1986.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo ruzinduko rugaragaza uburyo umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutezwa imbere.

Yagaragaje kandi ko uwo mubano ushimangirwa no kugenderanira kw’abayobozi bo mu bihugu byombi.

Ati “Uyu munsi turi gutaha ambasade y’u Rwanda i Budapest. Ni intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano wacu.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abo muri Hongrie, byibanze ku gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinye mu myaka ishize.

Harebewe hamwe n’andi mahirwe ibihugu byafatanyamo bikayabyaza umusaruro, mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi n’ibijyanye no guteza imbere siporo.

Mu bufatanye mu guteza imbere siporo, Minisitiri Nduhungirehe yibukije kandi ko u Rwanda ruzakira Shampiona y’Isi y’amagare muri Nzeri 2025 ndetse rwanatanze kandidatire yo kwakira Formula One.

Ati “U Rwanda ruzirikana uruhare rwa Hongrie mu iterambere ryarwo ndetse by’umwihariko twafatanyije mu kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge.”

Yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Hongrie bifite imyumvire imwe ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, y’uko byakemurwa binyuze mu biganiro ndetse ko hifuzwa ko u Burayi buzirikana uwo murongo aho kubogama.

Abajijwe ikibazo cy’uko hari abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kuzanwa mu Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ruzi icyo ubuhunzi buvuze bijyanye n’amateka yarwo yatumye hari ababaye mu buhungiro hafi y’ubuzima bwabo bwose.

Yagaragaje uburyo u Rwanda rukomeje gufasha impunzi, atanga urugero rw’abarenga 2600 bari baraheze muri Libya babuze uko bajya mu Burayi, aho abarenga 2100 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu.

Ati “Ni muri ubwo buryo turi no mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira. Ariko turacyari mu byiciro by’ibanze. Turacyafite ubushake bwo guha andi mahirwe abimukira na cyane ko nk’Abanyarwanda tuzi uko bibabaza kuba impunzi.”

U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro [diplomatic office] byayo i Kigali muri Kanama 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó (iburyo) yakiriye mugenzi we w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari mu itsinda ry'u Rwanda riri kugirira uruzinduko muri Hongrie
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yaganiriye na mugenzi we wa Hongrie uko abashoramari bo muri iki gihugu bashora imari mu Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Hongrie, Péter Szijjártó, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .