Minisitiri Ndagijimana yatanze icyizere ko imvura nyinshi nta ngaruka izagira ku kwihaza mu biribwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko nubwo igihembwe cya mbere cy’ihinga cyibasiwe n’imvura idasanzwe, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zifatika zizatuma ikomeza kwihaza mu biribwa.

Igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa giherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyerekanye ko mu Ukuboza 2019, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6.7% muri uko kwezi ugereranyije na Ukuboza mu 2018.

Muri iyo raporo cyatangaje ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 6.7% muri uko kwezi, byatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 14.9% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 20.6%.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavugiye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2019 ko hari impamvu ebyiri zishobora gusobanura isano iri hagati y’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda buri ku kigero cya 8% ku mwaka n’ibiciro byazamutse ku isoko muri icyo gihe.

Yavuze ko byatewe n’uko mu Ugushyingo n’Ukuboza akenshi umusaruro ugabanuka kandi ko haguye imvura nyinshi ikangiza ibihingwa. Indi mpamvu ikomeye ni uko usanga abantu bose bahanze amaso umusaruro w’ubuhinzi, bitaretse n’ubwiyongere bw’abaturage bubigiramo uruhare.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, imvura yakomeje kugwa ndetse Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyagiye giteguza abaturage kuba maso cyane birinda ibijyanye n’ibiza.

Kubera imvura nyinshi hari impungenge ko ishobora kugira ingaruka ku ibura ry’ibiribwa, bigatuma bikomeza guhenda ku isoko.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, ku wa 31 Mutarama 2020 yabwiye itangazamakuru ko hashyizwe imbaraga mu bijyanye no kwita ku musaruro w’ubuhinzi ku buryo nta mpungenge zikwiye kubaho.

Yagize ati “Turi guhura n’imihindagurikire y’ibihe bitewe n’imvura idasanzwe ishobora kugira ingaruka ku musaruro no kwihaza mu biribwa. Igenzura rya Guverinoma rigaragaza ko tuzabona umusaruro mwiza mu gihembwe cya mbere cy’ubuhinzi.’’

Yakomeje avuga ko ku bihingwa by’ibanze birimo ibigori, ibishyimbo n’ibindi hitezwe umusaruro mwiza kandi mwinshi ugereranyije n’uwabonetse mu 2019.

Ati “Imvura yaje muri Mutarama na Gashyantare mu gihe cy’isarura, ni imbogamizi ariko Guverinoma yafashe ingamba zo kubika neza umusaruro mu kugabanya ingano y’uwangirika.’’

Muri uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingengo y’imari ihagije mu kuzamura uburyo bwo kubika umusaruro nko gushyiraho ubuhunikiro bwumisha, ikoranabuhanga rikoresha imashini zumisha zishobora kwimukanwa (mobile dryers).

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ubuhinzi bwongereweho miliyari 32 zirimo miliyari 11 Frw zashyizwe mu gutunganya umusaruro kugira ngo ntuzongere kwangirika. Andi mafaranga yashyizwe mu gutunganya ifumbire n’imbuto kugira ngo biboneke ku bwinshi.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagize ati “Turiteguye. Umusaruro umeze neza. Nta kibazo cy’ibura ry’ibiryo.’’

Ku bijyanye n’ibiciro, Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko umwaka wa 2019 watangiye biri hasi ariko mu mpera zawo bikazamuka.

Ati “Mu Ukuboza ibiciro byagiye hasi kandi twizeye ko no muri Mutarama 2020 bizakomeza kugabanuka bitewe n’umusaruro uhari. Dufite imibare myiza mu byo twejeje no ku igabanuka ry’ibiciro.’’

NISR igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byazamutseho 7.5 % ugereranyije n’umwaka ushize, na 2.3 % ugereranyije n’ukwezi gushize, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 4.9 % ugereranyije n’umwaka ushize na 0.7 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Naho ibiciro by’ibicuruzwa by’umwimerere (fresh products) bihingwa mu gihugu nk’ibishyimbo, imboga n’ibindi, byazamutseho 25.3 % ugereranyije n’umwaka ushize na 6.7 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Imibare yo ku rwego rw’Igihugu igaragaza ko ubuso bwahinzweho mu gihembwe gishize bungana na hegitari ibihumbi 740 mu gihugu hose, uyu mwaka hateganywa guhingwa hegitari ibihumbi 776 wongeyeho 30% by’ubuso bwahujwe buhingwaho n’ubwakuwe ku nzuri zo mu Burasirazuba bungana na 30%.

Igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2020 A cyitezweho gutanga umusaruro mwinshi
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatanze icyizere ko imvura nyinshi nta ngaruka izagira ku kwihaza mu biribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .