Minisitiri Mutimura yijeje Rotary ubufatanye mu kongera umubare w’abanyeshuri yohereza hanze

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yakiriye Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani baganira ku kunoza imikoranire mu mishinga y’uburezi.

Minisitiri Dr Mutimura yaganiriye na Guverineri Mouyokani n’abamuherekeje ku wa 21 Nzeri 2018.

Rotary ni umuryango udaharanira inyungu ubumbiye hamwe abagiraneza bakusanya ubufasha bwo kwita ku bababaye, ukanashyigikira gahunda za Leta z’iterambere.

Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yavuze ko baganiriye ku bufatanye mu kuzamura uburezi.

Rotary yateye inkunga iyubakwa ry’Isomero Rusange rya Kigali (KPL) ndetse buri mwaka irihira Abanyarwanda biga mu Kigo cyita ku Iterambere ry’Amahoro n’Ubwiyunge.

Yagize ati ‘‘Twabonye hari ahandi twafatanya mu byerekeye buruse z’abanyeshuri zijyanye n’amahoro n’ubwiyunge dutanga. Minisitiri Dr Mutimura yatubwiye ko iyi gahunda ari nziza cyane. Yatwemereye ko twareba imikoranire tukazamura umubare w’ababyungukiramo.’’

Muri Kanama 2018, Rotary Club mu Rwanda yohereje umunyeshuri umwe kwiga muri San Diego muri California, abandi batatu barategereje.

Abemerewe barihirwa ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika harimo itike y’indege, amafaranga y’ishuri, icumbi n’ibindi.

Buri mwaka, Fondation ya Rotary ku Isi itanga buruse 100. Abazihabwa bahaha ubumenyi bubafasha kuba intumwa ziharanira amahoro no gukumira amakimbirane.

Amakimbirane n’imvururu bivana mu byabo abantu benshi buri mwaka kuko abagera kuri ½ bicwa ni abana, abasivili bangana na 90 %.

Aba bayobozi banaganiriye ku bufatanye mu burezi bw’ibanze binyuze no mu kwagura ikoranabuhanga rifasha guhaha ubumenyi buvuye mu bitabo.

Rotary Club Kigali Mont Jali ifatanyije na Club ya Bedford-USA yafashije Ishuri ry’imyuga riherereye mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Mbyo mu Karere ka Bugesera.

Ryaguriwe ibikoresho birimo intebe, utubati, imashini zo kudoda n’izo gusudira, hanashyizwe ibikoresho mu icumbi rizabafasha gukomeza kwiyubaka. Ryanahawe ikigega kiyungurura amazi meza yo kunywa.

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Jérémie Mouyokani, wanasuye (KPL) ku Kacyiru, yavuze ko rishimangira intego yo kwimakaza uburezi.

Yagize ati “Ikinejeje ni uko muri serivisi isomero ritanga rigera ku byiciro byose nk’abana, abanyeshuri n’abandi. Ibi biganisha ku ntego ya Rotary yo gushyigikira uburezi bw’ibanze.

Yakomeje ati ‘‘Ubu hari gukorwa umushinga wo kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga hatangwa amasomo hifashishijwe mudasobwa, bizafasha kunoza serivisi zitangwa na KPL.’’

Iri koranabuhanga rikoreshwa mu bindi bihugu rizorohereza abagana isomero kubona ibitabo byinshi kandi bishya.

KPL yubatswe ku nkunga ya Rotary International na Guverinoma y’u Rwanda. Yuzuye itwaye agera kuri miliyari 4.1 Frw.

Iri somero ryafunguwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukwakira 2012, rifite ibice birimo ikigenewe abana, abakuru, abasomera kuri internet n’ibyihariye bigenewe abifuza gusoma, gukora inama n’ibindi bikorwa.

KPL ibitsemo ibitabo birenga ibihumbi 20 n’ibisaga 30 000 bisomerwa kuri internet. Riganwa n’ab’ingeri zose kuko hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018 ryakiriye abantu bakuru 88 803 n’abana 12 325.

Rotary yateye inkunga iyubakwa ry’Isomero Rusange rya Kigali (KPL)
Umugore wa Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Nicole Mouyokani, yaherekeje umugabo we mu Rwanda
Mutoni Julie ushinzwe Ubuyobozi muri Rotary Club Kigali Virunga
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Isomero Rusange rya Kigali, Tuyishime Françoise asobanura imikorere yaryo na serivisi zihatangirwa
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Saudah Nalule yaherekeje Guverineri Mouyokani gusura Isomero Rusange rya Kigali ku Kacyiru
Yanasuye icyumba cy'inama zitegurwa na clubs za Rotary mu Rwanda kiri muri KPL
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy (inyuma) na Mutoni Julie ubarizwa muri Rotary Club Kigali Virunga
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene yakiriye abayobozi ba Rotary, abizeza ubufatanye mu kongera umubare w’abanyeshuri yohereza hanze
Mouyokani w’imyaka 65 yashimye uruhare rwa Rotary Club mu Rwanda mu gufasha mu burezi
Nyuma yo gutambagizwa ibice bigize Isomero Rusange rya Kigali bafashe ifoto y'urwibutso
Masterjerb Paul Birungi wahoze ari Umuyobozi Wungirije Guverineri w'Akarere mu Rwanda mu 2017 yavuze mu ncamake amateka y’uburyo isomero ryubatswe
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yakiriye Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n'u Rwanda, Jérémie Mouyokani n’umugore we Nicole ndetse n’Umwungirije mu Rwanda, Rugera Jeannette
Isomero Rusange rya Kigali basuye ribitsemo ibitabo birenga ibihumbi 20 n’ibisaga 30 000 bisomerwa kuri internet
Guverineri Mouyokani mu mwaka we yimakaje cyane uburezi bw'ibanze, ubuzima bw'umwana n'umubyeyi ndetse no kugeza amazi meza kuri bose
Guverineri Mouyokani yageze ku Isomero Rusange rya Kigali aherekejwe n'umugore we Nicole Mouyokani
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani, yasuye isomero rikomeye mu gihugu ryubatswe na Rotary
Beretswe ikoranabuhanga rikorwa n'abana ryo gukoresha 'robot'
Ababona impamyabumenyi bakora mu nzego zitandukanye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza