Minisitiri Mutimura yashimye uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 15 Gashyantare 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi n’Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), basabye abikorera kurushaho gushyigikira gahunda yo gufatanya mu guha ubumenyi bufite ireme abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Ubu busabe bwatangiwe mu nama yigaga ku bufatanye bw’abikorera n’amashuri yigisha imyuga, mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwigishiriza cyane abanyeshuri mu bigo bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa mu mashuri, yabaye kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, James Gashumba, yavuze ko ubufatanye bafitanye n’abikorera bwarushijeho kugabanya ikibazo cy’abanyeshuri barangizaga kwiga imyuga ariko ubumenyi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize bukiri hasi, bikabaviramo kuba abashomeri.

Ati “Yaba abanyeshuri ndetse n’ibyo bigo baba bari kwimenyererezamo, bose bagize inyungu zikomeye. Abanyeshuri babasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bakura ku ishuri igihe kinini ndetse bikabafungurira amarembo y’akazi gahoraho, ariko ku rundi ruhande ibyo bigo bibasha kubona abakozi bizi neza kandi byitoreje kuko baba bamaranye igihe gihagije.”

Gashumba akomeza avuga ko hirya yo gufatanya n’abikorera kwigisha abanyeshuri imyuga itandukanye, banabigisha uburyo bwo kwihangira imirimo ku buryo buri wese asoza afite ubumenyi bwo gukora ibyo yize neza kandi yabasha no kubibyaza umusaruro bitamusabye gukomeza gukorera abandi.

Muri iyi nama bamwe mu bikorera bongeye kugaragaza impungenge zishingiye ku kwangirika kw’ibikoresho bimwe biba binahenze mu gihe bakiriye abanyeshuri bimenyereza umwuga batari bagira ubumenyi bwo gukoresha imashini zimwe na zimwe.

Umuyobozi mukuru wa Manumetal, Robert Bayiganga, yagize ati “Iyo umuntu akiri mushya hari igihe afata igikoresho atazi uko gikoreshwa, akaba yacomeka ahadakwiye gucomekwa, imashini ikaba irapfuye kubera ko yakoreshejwe nabi; Leta, amashuri natwe abikorera dukwiye kwicara tukigira hamwe uburyo bwo kwita kuri icyo gihombo cy’ibikoresho.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, watangije iyi nama ku mugaragaro, yashimiye urwego rw’abikorera kubera uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda ya leta yo guhera ubumenyi abanyeshuri bize imyuga mu bigo bikora imyuga ijyanye n’ibyo bize, kurusha kubicaza mu mashuri igihe kinini.

Ati “Kwemeza politiki yo kwigira cyane mu kazi bigamije kurushaho gufasha urubyiruko kunguka ubwenge bujyanye n’akazi binyuze mu kwerekerwa no kwimenyereza mu bigo bakoramo.”

Leta y’u Rwanda ifite gahunda ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo isaga 214 000, imyinshi muri yo ikazaba ishingiye ku bumenyingiro. Ni gahunda ifatwa nk’umusingi ukomeye wo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa imbere mu gihugu “Made in Rwanda” cyane ko biteganywa ko 60% by’abanyeshuri mu Rwanda, bazajya baba biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Kugera ubu abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro basaga gato 30%, umubare abayobozi b’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, bavuga ko ukiri muto ugereranyije n’uwifuzwa cyane ko urugendo rwo gutangira iyi gahunda rwagoranye kubera amikoro, ariko bagatanga icyizere ko bizagera mu 2024 intego bihaye barayigezeho kubera umuhate n’ubushake buri kugaragazwa na leta n’abaterankunga batandukanye muri iyi gahunda.

Umusaruro w’ubukangurambaga bwo kwiga imyuga usa n’uwabaye imbarutso yatumye muri uyu mwaka abana barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bahisemo ku mwanya wa mbere kwiga imyuga n’ubumenyingiro bararenze umubare wari uteganyijwe mu mashuri yose ari mu Rwanda, ibyaviriyemo bamwe kutemererwa kwiga ayo masomo bagahabwa andi.

Minisitiri Mutimura yashimiye abikorera uruhare bagira mu guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro
Umuyobozi mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, James Gashumba, yavuze ko ubufatanye bafitanye n’abikorera butanga inyungu ku mpande zombi
Iyi nama yahuje abikorera n'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza