Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro ‘African Congress of Accountants (ACOA)’ inama nyafurika yiga ku ibaruramari ry’umwuga yabereye i Kigali, yitabirwa n’abarenga 2,000 baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi hose.
Iyi nama ifite insangamatsiko igira iti “Creating value for Africa” ihuye n’icyerekezo cy’umugabane wa Afurika binyuze muri Gahunda ya 2063 ndetse no mu cyerekezo 2050 cy’u Rwanda mu kugera ku iterambere rirambye.
Minisitiri Murangwa yavuze ko Afurika iri mu bihe byihariye aho ihanganye n’imbogamizi z’ubukungu, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi. Yanavuze ko hari amahirwe menshi arimo kugaragara, nk’ubwiyongere bw’abakiri bato n’ubufatanye bw’ibihugu byo ku mugabane.
Yashimangiye ko Afurika ikeneye ababaruramari b’umuwuga kuko ari bo bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika, ariko bisaba ko habaho gukorera mu mucyo no guharanira ko habaho imikorere irambye haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
Yagize ati “Afurika ikeneye abanyamwuga b’inararibonye kandi bashoboye kuyobora impinduka, kurengera inyungu rusange no gutanga inama zishingiye ku bushishozi zituma habaho agaciro gafatika n’ingaruka nziza mu by’imari.”
Minisitiri Murangwa yashimiye Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) n’abandi bafatanyabikorwa kubwo gutegura iyi nama, agaragaza ko ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kongerera agaciro umwuga w’ibaruramari.
Perezida w’ishyirahamwe ry’abacungamari muri Afurika (PAFA), Keto N.Kayemba yavuze bifuza kuzamura ababaruramari bafite ubunyangamugayo, bazi ikoranabuhanga, baharanira iterambere rirambye kandi biteguye gukemura ibibazo no gukoresha amahirwe ari muri Afurika.
Ati “Dufatanyije, dushobora kubaka Afurika twifuza. Uyu mwuga w’ibaruramari ntugomba kuguma gusa mu kwihanganira impinduka, ugomba kuziyobora ahubwo. Bagenzi banjye, dufite byinshi byo gukora, dufite impano, ubushake, ingufu n’ubufatanye, twiteguye gutsinda”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!