Minisitiri Munyakazi yasohoye mu nama umuyobozi w’ishuri wimye abanyeshuri mudasobwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa G.S Muyira, yasohowe mu nama igitaraganya n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, nyuma yo kubura ibisobanuro ku cyatumye abika mudasobwa aho kuziha abanyeshuri.

Ubwo Minisiteri y’uburezi yakoraga igenzura mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa GS Muyira ho mu Karere ka Nyaruguru, Hakizimana Gaspard, yasohowe mu nama kuko yabajijwe icyatumye abika mudasobwa aho kuziha abanyeshuri, abura igisubizo ahita amusohora mu nama.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyakazi yavuze ko bibabaje cyane kubona umwarimu yima abanyeshuri mudasobwa zaguzwe mu mafaranga ya Leta.

Yagize ati “Twari dufite amakuru y’uko uriya muyobozi amaranye mudasobwa imyaka ibiri akaba yarazimye abanyeshuri, noneho rero amenye ko abantu bacu bagiye kujyayo ahita ajya kuzihisha ku kindi kigo cy’amashuri. Ni ibintu bigayitse cyane.”

Yakomeje ati “Namubajije impamvu yatumye abikora asubiza ko ari inama yagiriwe n’abarimu, ariko wamubaza icyatumye ataziha abanyeshuri akabura icyo asubiza. Twasabye Akarere ko ikibazo cy’uriya muyobozi bakigeza mu kanama gashizwe imyitwarire hanyuma bakamufatira ibihano kuko ibyo yakoze ni amakosa akabije.’’

Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi b’Ibigo by’amashuri bakubwira ko impamvu babika izi mudasobwa aho kuziha abanyeshuri biterwa no gutinya ko bazica.

Hari uwo mu Karere ka Gicumbi wabwiye IGIHE ati “Iyo hakozwe igenzura bagasanga hari mudasobwa zapfuye nitwe bibazwa, iyo uzihaye abana ngo bazitahane bamwe bagaruka nta ‘memory card’ zirimo, akaba ari twe bijya ku mutwe. Niyo mpamvu rero usanga bamwe bahitamo kuzibika.’’

Isaac Munyakazi yavuze ko atemeranya n’aba barimu. Ati “Ibyo bintu ubu twarabihagurukiye, ntituzemera ko bakomeza gukora nabi gutyo. Kuvuga ngo abana barazica ndumva ntaho bihuriye, bajye bazibaha babigishe no kuzifata neza.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mineduc yiyemeje kujya igenzura imikorere y’amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego kugira ngo ireme ry’uburezi rihabwa abana b’u Rwanda, rirusheho kugira ireme.

Umuyobozi wa GS Muyira yasohowe mu nama igitaraganya kuko yimye abanyeshuri mudasobwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza