Minisitiri Munyakazi yagereranyije ‘Jihad’ n’urugamba rwo kubohora igihugu rwarwanywe n’ingabo za FPR

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Kamena 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yabwiye abayisilamu ko nta tandukaniro ry’intambra ntagatifu ‘Jihad’ n’intambara yo kubohora Igihugu yarwanywe n’Ingabo za FPR Inkotanyi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi n’abanyeshuri bo mu Kigo cya ESSI Nyamirambo, kizwi nko kwa Gaddafi.

Dr Munyakazi yabwiye abayisilamu bari bitabiriye uyu muhango ko ‘Jihad’ ari ijambo risobanura ibintu byinshi ndetse nta n’ukwiye kubabeshya ngo aribasobanurire uko ritari.

Yagize ati “Jihad ni ijambo ry’icyarabu ushobora gukurikira utumva icyo rivuze ukajya gushakira jihad mu barabu bitewe n’igisobanura cyaryo, Jihad ni urugamba rwarwanywe na FPR Inkotanyi.”

Yakomeje agira ati “Ntibazababeshye ngo mujye gusobanura Jihad cyangwa ngo mugiye kurwana izindi ntambara. Nushaka kumva neza icyo Jihad ivuze, ni uru rugamba rwaje rurengera abari barimo guhohoterwa, ni urugamba rwaje rurwana ku badafite imbaraga, ni urugamba rwaje hari abemeye kumena amaraso yabo kugira ngo hagire abarokoka, iyo niyo jihad.”

Yasabye ababyeyi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside anasaba abanyeshuri bo muri iki kigo kuzahangana n’ababyeyi bose bazashaka kubasubiza mu moko.

Umuyobozi wa ESSI, Habakubaho Issa, nawe avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rugereranywa na Jihad kuko bisa.

Yagize ati “Jihadi, iryo jambo ryaje ubwo Intumwa y’Imana yahabwagwa ubuyisilamu ariko bamwe bakanga ko bwinjira i Maka na Madina, intumwa itangira kurwana urugamba rwo kubuza abantu kwica abayisilamu.”

Nsegimana Omar Faruku wiga mu mwaka wa Kabiri kuri ESSI Nyamirambo, we avuga ko kwibuka bibafasha kumenya no kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu.

Yagize ati “Kwibuka biradufasha cyane kuko bituma tumenya uko jenoside yakozwe n’uburyo yateguwe cyane cyane ko twavutse nyuma yayo ku buryo bituma tunakura turwanya icyatuma yongera kuba.”

Kugeza ubu ikigo cya ESSI Nyamirambo cyibuka abahoze ari abarimu n’abanyeshuri ndetse n’abakozi bagikoragamo bagera kuri 34 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri ba ESSI Nyamirambo bari mu rugendo rwo kwibuka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac acana urumuri rw'Icyizere
Gen Mubarak Muganga yatanze ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu
Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu ari nk'intambara ntagatifu
Umuyobozi wa ESSI Nyamirambo, Habakubaho Issa yemeza ko urugamba rwo kubohora igihugu ari kimwe na Jihad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza