Minisitiri Mukeshimana yasabye abiga mu Iseminari ya Ndera kwirinda ibyasubiza igihugu mu icuraburindi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri n’abarezi bo mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul i Ndera, basabwe gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda ubumenyi nk’ubw’abijanditse muri Jenoside.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gérardine Mukeshimana yabibasabye ku wa 18 Gicurasi 2019 ubwo hibukwaga abari abakozi, abapadiri n’abanyeshuri b’iyi seminari basaga 120 n’abandi bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango utegurwa n’abize muri iyi seminari ku bufatanye n’ubuyobozi bwayo, hanazirikanwa ubutwari bw’abihayimana bitandukanyije n’ibikorwa bya kinyamaswa bakanga ko Interahamwe zica abo bari babereye abashumba.

Abo barimo Padiri Rugasira Ananie wishwe n’interahamwe nyuma yo kuzibuza kwinjira muri iri shuri na Mgr. Havugimana André zarashe zikamusiga zizi ko yapfuye ariko ntapfe.

Abitabiriye uyu muhango basangijwe ubuhamya na Murebwayire Josephine, bugaragaza ubuzima busharira yanyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside ariko Imana ikamuba hafi akaza kurokokera mu Iseminari ya Ndera yaguyemo benshi.

Umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Mafeza Faustin, yababwiye incamake y’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaturutse ku ngengabitekerezo, urwango n’amacakubiri byabibwe n’ubuyobozi bwariho.

Minisitiri Mukeshimana yabwiye by’umwihariko abanyeshuri ko umwanzi warwo rukwiye kurwanya ari ubujiji no kudatekereza mu buryo bwagutse bwabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ati “Umwanzi wanyu ni ubujiji no kudatekereza mu buryo bwagutse uko muziteza imbere n’uko muzateza igihugu cyanyu imbere ariko hari bakuru banyu batagize amahirwe yo kwiga ibyo, bize bigufi cyane, ngira ngo ni na yo mpamvu twageze aho twageze.”

Dr. Mukeshimana yababwiye ko bakwiye gukurana umutima ukunda, ureba buri muntu bakamubonamo ishusho y’Imana. Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana itandukaniro ry’ubuyobozi bwaganishije u Rwanda kuri Jenoside n’uburiho uyu munsi.

Ati “Bikanatubwira ngo mukore uko mushoboye, n’ubuyobozi buzakurikiraho ari ubwanyu mwe mukiri bato buzabe bwiza butwara igihugu heza, bugiteza imbere, ntibuzabe ubwongera kubiba ingengabitekerezo mu bantu cyangwa ubwongera kurimbura igihugu.”

Mgr. Havugimana André yihanganishije buri muntu wese ufite abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bw’umwihariko abiciwe mu Iseminari ya Ndera, anasaba urubyiruko gukurana indangagaciro z’ukuri, urukundo, ineza, impuhwe n’ubukirisitu.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, habaye Misa yo gusabira abatutsi biciwe muri iki kigo n’abiciwe hirya no hino mu gihugu, hashyirwa indabo ku Rwibutso rushinguyemo imibiri y’abatutsi basaga 400 bari bahahungiye.

Minisitiri Dr. Mukeshimana ashyira indabo ahashyinguwe imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abiga muri iyi seminari, abayizemo n'abayirokokeyemo muri Jenoside
Musenyeri Havugimana asoma ijambo ry'Imana ahashyinguwe abazize Jenoside
Musenyeri Havugimana ashyira indabo ku rwibutso
Minisitiri Mukeshimana acana urumuri rw'icyizere
Minisitiri Mukeshimana yasabye abiga mu Iseminari ya Ndera gutera umugongo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri
Murebwayire Josephine yatanze ubuhamya bw'ubuzima bugoye yanyuzemo muri Jenoside
Umushakashatsi wa CNLG, Mafeza Faustin yatanze ikiganiro ku buryo Jenoside yateguwe
Umuyobozi w'umuryango w'abanyeshuri bize mu Iseminari ya Ndera, Makuta Robert ashyira indabo ku rwibutso
Umuyobozi w'umuryango w'abize muri Seminari ya Ndera, Makuta Robert, atanga ikiganiro
Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri, abarezi, imiryango ifite abayo biciwe muri iyi seminari n'abandi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza