Minisitiri Mujawamariya yijeje kusa ikivi cy’abamubanjirije muri Minisiteri y’Ibidukikije no kuyishakira abafatanyabikorwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri mushya w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yahererekanyije ububasha na mugenzi we wayoboraga iyi Minisiteri, Dr Biruta Vincent, ugiye kuyobora iy’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, amwizeza kusa ikivi yatangiye no kuyishakira abafatanyabikorwa.

Umuhango w’ihererekanyabuhasha wabereye ku biro bya Minisiteri y’Ibidukikije kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, nyuma yo kurahirira izi nshingano imbere ya Perezida wa Repubulika mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr Biruta yabanje gusobanurira Amb Mujawamariya ibice bigize Minisiteri y’Ibidukikije birimo n’ibigo byihariye bishinzwe amazi n’amashyamba, ubutaka, ubumenyi bw’ikirere n’ibidukikije bigira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zikunze kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu nk’ibiza, amapfa, inkangu, imyuzure n’ibindi.

Ati “Hari byinshi byakozwe ariko imbogamizi ziracyahari. Byose muzabyubakiraho mukore n’ibindi n’ibikeneye gukosorwa mubikosore…Ikindi ni ukukwifuriza imirimo myiza kandi nkwizeza ko tuzakomeza gukorana.”

Ministiri Mushya w’Ibidukikije, Amb Mujawamariya yasabye abakozi b’iyi Minisiteri kumutera ingabo mu bitugu mu rugendo rwo kubaka igihugu bahereye ku rwego rw’ibidukikije.

Ati “Nje hano ari ukubakira ku byari bihari, tugafatanya kuba hari ibindi bishya twahanga no kuba hari abafatanyabikorwa twazana mu gihugu cyacu. Ntawe dusiganya igihugu cyacu, tugomba kugikorera.”

Yashimiye Dr Biruta ku rwego yari agejejeho Minisiteri y’Ibidukikije, amwizeza kusa ikivi cye ntigisubire inyuma. Ati “Tubijeje ko aho mwari mugejeje ikivi tuzacyusa, tugatangira n’ikindi.”

Ku wa kane Ugushyingo nibwo Perezida Kagame yakoze amavugurura muri Guverinoma yasize Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya abaye Minisitiri w’Ibidukikije, mu gihe Dr Biruta Vincent wayiyoboraga yagizwe uw’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, umwanya na we yasimbuyeho Dr Sezibera Richard.

Byari ibyishimo ku bakozi b'iyi Minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho
Ubwo Dr Biruta (iburyo) yashyikirizaga Amb Mujawamariya inyandiko ikubiyemo inshingano za Minisiteri y'ibidukikije
Amb Mujawamariya yijeje kusa ikivi cyatangijwe n'abandi bayoboye iyi Minisiteri
Dr Biruta yijeje mugenzi we gukomeza gufatanya mu guteza imbere urwego rw'ibidukikije

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza