Minisitiri Mujawamariya yavuze uburyo yateze ‘bus’ agiye ku kazi abagenzi bagasigara bamwibazaho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Kamena 2020 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashishikarije abantu gukangukira gukoresha imodoka rusange zitwara abagenzi, mu rwego rwo kugabanya ibinyabiziga bikoreshwa ari nako byongera imyuka ihumanya ikirere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko abantu bakwiye kumva ko bishoboka gukoresha imodoka rusange, ku buryo nibura umuntu utunze imodoka ye, inshuro imwe mu cyumweru yajya ayisiga.

Yakomeje ati “Ni ugukangurira abantu kugenda mu modoka za rusange, nibura dufate umunsi umwe mu cyumweru, tugende mu modoka rusange. Njyewe ngira amahirwe Minisiteri nkorera ni minisiteri iri ku muhanda, nta modoka nzabura ingeza ku kazi.”

Yahise abazwa niba yari yayitega nibura umunsi umwe agiye mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Narayiteze ariko abantu batangira kwibaza ngo ‘ariko uyu ni we, si we, ariko ukajya kugera kuri minisiteri bacyibaza niba ari we, abenshi baba bajya impaka bavuga ngo ni murumuna we cyangwa ni uwo basa.”

Ni ibintu avuga ko abantu bakwiye gukangukira, kuko icy’ingenzi ari uko umuntu agera aho ashaka kujya, akaba atanze n’umusanzu mu kurengera ikirere gikomeje kwangirika kubera imyuka yoherezwamo.

Indi gahunda ishyizwe imbere mu kwita ku bidukikije ni ukugabanya amakara akoreshwa mu ngo hirya no hino cyane cyane mu mujyi.

Yavuze ko ikigamijwe atari ukubuza abantu gusarura amashyamba, kuko byagaragaye ko amakara atanatwikwa mu biti byagejeje igihe cy’isarura.
Byongeye, ngo mu buryo bukoreshwa bwo gutwika amakara, 20 % by’ibiti abantu batemye nibyo gusa bivamo amakara, 80 ku ijana biratakara.

Mu 2019 ngo Ikigo gishinzwe amashyamba cyatangiye guhugura abantu batwika amakara uburyo babikora neza, nibura bagatakaza 10 % aho gutakaza 80 ku ijana nk’uko bisanzwe, ndetse bigakorwa hakoreshejwe ibiti bigeze igihe cy’isarura.

Yakomeje ati “Hari byinshi abanyarwanda, bashoboye, ndatekereza ko kubagira inama yo kureka gucana amakara ni uko hari ingamba leta ibafitiye, kugira ngo tubigereho, dufatanyije.”

Yitanzeho urugero rw’uburyo mbere yacanaga imifuka ibiri y’amakara mu kwezi, ariko ubu akoresha gaz imwe y’ibiro 15 mu kwezi ikamara ukwezi n’iminsi itanu, ku buryo byagabanyije cyane ikiguzi byamutwaraga.

Yakomeje ati “Ongeraho n’umwanda w’amasafuriya, umwanda mu rugo, ikindi kandi wongereho ikibi cyane kurushaho, imyotsi ijya mu myanya y’ubuhumukero cyane cyane ko abakozi tugira mu rugo, iyo agiye gufatisha imbarabura ashaka icupa rya plastique, cyangwa ishashi [abakiyafite mu rugo twabakangurira kuyikuraho] agafata ishashi akaba ariyo acanisha.”

“Nyabuneka ni ubyuka bihumanya, ni ibyuka bitera indwara zikomeye mu bihaha, ni ukubyirinda. Ibyo byose ni ukugira ngo tuboneze ubuzima bw’Abanyarwanda, abanyarwanda bashake ubukire babukoreye, ariko umuntu agomba kuba afite n’ubuzima buzira umuze.”

Ikindi ni ukugira umunsi umwe mu cyumweru basiga imodoka zabo mu rugo, bakagenda mu modoka rusange.

Yasabye abatumiza ibinyabiziga kwita ku bisabwa ku modoka zinjira mu gihugu, ndetse no kujya babanza gusuzuma ko izo modoka zifite ibyangombwa by’ubuziranenge mu bihugu ziturukamo.

Abatunze ibinyabiziga nabo basabwe kujya bakoresha ibinyabiziga byabo kandi bakifashisha amavuta na lisansi byujuje ubuziranenge, gukoresha isuzuma ry’imyotsi y’ibinyabiziga mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibinyabiziga no kwirinda gusiga ibinyabiziga byabo byaka mu gihe bitari kugenda.

U Rwanda ruheruka kwandika amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho rwiyemeje byinshi birimo no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Izi ngamba z’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe kugeza mu 2030, zizahindura imikorere isanzwe mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, gucukura amabuye y’agaciro, gucunga imyanda, amazi n’ibindi ku buryo imyuka ihumanya ikirere izagabanyukaho 38%, igasigara kuri 16%. Izi ngamba zizatwara miliyari 11 z’amadolari ya Amerika.

Inkuru wasoma: Miliyari 11$ mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Menya ingamba zidasanzwe u Rwanda rwashyizeho

Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .