00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mpambara yahembwe nk’umukozi mwiza wa guverinoma wimakaza itumanaho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 September 2024 saa 08:08
Yasuwe :

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Inès Mpambara, yahawe igihembo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’umwe mu bakozi ba guverinoma bagira uruhare mu koroshya itumanaho hagati y’inzego za Leta n’abaturage.

Iki gihembo yagihawe ku wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2024, gitangirwa mu nama ihuza abayobozi ba za guverinoma n’abahanga mu itumanaho, bakaganira ku ngingo zireba itumanaho muri guverinoma ‘Sharjah Government Communication Forum’.

Iyi nama ibera mu Mujyi wa Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu ni umujyi wa gatatu utuwe cyane muri UAE nyuma ya Dubai ndetse na Abu Dhabi.

Muri iyi nama hatangiwe ibihembo byinshi biri mu byiciro birenga 20, mu gihe icyo Minisitiri Mpambara yahawe cyari icyo mu cyiciro cya “Distinguished government official”.

Ibi bihembo bitangwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Sharjah mu rwego rwo gushimira abantu bagiye bagira uruhare mu koroshya no guteza imbere itumanaho hagati y’inzego za leta n’abaturage.

Byatangiye gutangwa mu 2012, bitangizwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Sharjah, Sheikh Dr. Sultan bin Mohammed AlQasimi.

Iki gihembo Minisitiri Mpambara yahawe gitangwa mu rwego rwo gushimira abakozi ba leta bagaraza umuhate n’ubushake bwo kuzuza neza inshingano zabo. Harebwa ku bakorana neza n’abaturage bigatuma ibigo bakorera bigirana umubano mwiza na sosiyete.

Kugira ngo ube mu banyamahirwe begukana iki gihembo bisaba ko ubanza gutoranywa. Minisitiri Mpambara yatoranyijwe n’urwego ‘Government Experience Exchange Programme’ rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uru ni urwego rwashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rugamije gusangizanya ubumenyi. Intego yarwo ya mbere y’ibanze ni ugusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bwa UAE mu bikorwa by’iterambere ryagutse. Rwatangijwe mu 2018 n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, ni we wakiriye iki gihembo cya Minisitiri Mpambara.

Minisitiri Inès Mpambara yigeze kuyobora Ishuri ry’Itangazamakuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse anashingwa imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Ubuzima. Mu Ukuboza 2011 yagizwe umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, umwanya yagumyemo kugeza mu 2020.

Muri Gashyantare 2020 Inès Mpambara yagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, aho yari asimbuye Kayisire Marie Solange, wari umaze kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Izi nshingano ni zo yagumyemo no muri Guverinoma nshya iheruka gutangazwa muri Kanama 2024.

Minisitiri muri Primature, Ines Mpambara, yahawe igihembo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .