Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo gutangiza Isangano ry’Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali (Kigali Youth Festival), wabaye kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, ribera kuri Stade ya IPRC Kigali, iki gikorwa kikazasozwa kuwa 31 Mutarama 2023.
Kigali Youth Festival yitabiriwe n’urubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto ndetse n’abandi.
Insanganyamatsiko yayo igira iti ‘‘Tujye ku Rugerero twubate u Rwanda twifuza.’’
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, Abayobozi Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, ndetse n’abandi batandukanye.
Minisitiri Rosemary Mbabazi yabwiye uru rubyiruko ko igihugu kibatekerezaho kuko abakiyobora nabo bahoze ari urubyiruko, bityo ko kizi ibibazo byabo, ariko abasaba kutaba indorerezi ahubwo bakagira umurava mu kubaka u Rwanda kuko ari na bo bazaruyobora mu myaka iri imbere.
Ati ‘‘Ntabwo muri indorerezi mu gihugu cyanyu, muri abafatanyabikorwa b’ingenzi cyane kuko ntabwo muri u Rwanda rw’uyu munsi gusa, muri n’urw’ejo.’’
Minisitiri Mbabazi yanabwiye uru rubyiruko ko iyo ushaka iterambere utita ku ho uvuka cyangwa aho ukomoka, ahubwo ko ufata amahirwe ufite ukayakoresha mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyawe.
Muri uyu muhango, Tito Rutaremara yaganirije uru rubyiruko arusangiza amateka y’u Rwanda , uko abaturage barwo bari babanye mbere y’ubukoloni, uko babayeho mu bukoloni bwanabazanyemo amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’intumbero rufite.
Amaze kubabwira uko Ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanashaka uko zicyubaka ubu kikaba gitangarirwa n’amahanga kubera iterambere gifite, yabibukije ko bagomba gukora cyane kuko abakoze ibyo nabo bari urubyiruko.
Ati ‘‘Ibi bitekerezo mbabwira byazanwe n’urubyiruko, urubyiruko nkamwe. Abo bantu ba RPF mwumva, rwari urubyiruko. Bariya mureba ba Jenerali, bari muri za 20 (mu myaka 20), Perezida wacu yari afite 31, na Fred.’’
Rutaremara yibukije uru rubyiruko umwanya rufite muri Politike y’u Rwanda, ababwira ko urwo rubyiruko rwazaniye u Rwanda iterambere rwishakishije kuko ntaho rwari rwarakuye amahirwe, ariko ko ubu uruhari ruyafite kuko rufite Leta ibazi, Leta yavuye mu rubyiruko, izi akamaro k’urubyiruko icyo ari cyo.
Igikorwa cya Kigali Youth Festival cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inzego z’Umutekano n’izindi nzego.
Kizamara iminsi 25 gikorwemo ibikorwa bitandukanye bigamije gushyira hamwe urubyiruko mu kurufasha mu mikino, imyidagaduro n’ibindi bizaba byateguwe.
Hazaberamo kandi siporo rusange igenewe urubyiruko n’abandi barushyigikiye, amarushanwa mu mikino izahuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza n’ibindi byiciro, kuzamurika ibikorwa by’urubyiruko byabateza imbere, umuganda rusange uzakorwa n’urubyiruko, kubakira abatishoboye ndetse n’ibindi.












Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!