Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 22 Gicurasi mu 2022, ubwo yatangizaga Inama Ngarukamwaka ku Mutekano (National Security Symposium) ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’umutekano zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo hirya no hino muri Afurika.
Umuhango wo gutangiza iyi nama y’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubaraka Muganga n’abandi.
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka ashimangira ko Abanyarwanda bakuyemo isomo, nubwo ibimenyetso bihari bigaragaza ko Isi ntacyo yayigiyemo kuko hirya no hino hakigaragara ibibazo by’umutekano muke.
Ati “Iyi nama yateguwe mu gihe u Rwanda ruri kwibuka Imyaka 30 ishize habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko igice kinini cy’Umuryango Mpuzamahanga cyayirengagije, ibihugu bifite imbaraga mu Muryango w’Abibumbye byaciye intege itangwa ry’umusanzu w’amahanga, mu gihe itangazamakuru Mpuzamahanga ryayiteye umugongo.”
Yakomeje avuga ko “Isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ntishobora gusobanurwa hadatanzwe urugero kuri ayo makuba, nk’Abanyarwanda twize amasomo akomeye, nakwifuje kuba nk’Umuryango Mpuzamahanga natwe twize Isomo ariko bihabanya n’ibyo umwaka ku wundi dukomeza kwitaza intego yo guharanira Isi irangwa n’amahoro. Mu gihe turi hano Isi ihanganye n’ibibazo miliyari by’umutekano biteye impungenge ku mahoro n’umutekano[…] ibi bibazo bihera ku bijyanye n’iterabwoba, ubuhezanguni mu rubyiruko, ubuhezanguni bushyira imbere urugomo, kugera ku bitero by’ikoranabuhanga, kunanirwa kwa Guverinoma[…].”
Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko uburyo Isi iyobowe uyu munsi bibiba amacakubiri mu batuye uyu mugabane, ashimangira ko icyaba igisubizo ari ugukorera hamwe no guharanira imiyoborere y’Isi ikorera mu nyungu za buri wese.
Yakomeje ashimangira ko uretse umutekano muke Isi yugarijwe n’ibindi bibazo birimo inzara n’imihindagurikire y’ibihe, agaragaza ko abantu badakwiriye kwitana ba mwana.
Ati “Ibi bibazo byose iyo ubihuje byibutsa Isi, by’umwihariko Umugabane wacu ko imbaraga zishyirwa mu gushaka ibisubizo byo gukemura ibibazo by’umutekano zikenewe cyane kurenza ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Ibi bisaba gushyira imbaraga hamwe zivuye mu bafatanyabikorwa batandukanye, Guverinoma, sosiyete sivile n’abikorera.”
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 11 yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika biga mu mashuri makuru ya Gisirikare, abayobozi muri Guverinoma n’inzobere mpuzamahanga.























Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!