Ibi yabigarutseho mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye Gikoba ahari indake Perezida Kagame yayoboreragamo urugamba rwo kwibohora, iyi ndake iherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.
Ni igitaramo cyabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru rw’ibirometero birenga 30 rwatwaye amasaha atandatu aho abarimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, abayobozi b’uturere, abashinzwe umutekano, urubyiruko n’abaturage barwitabiriye.
Uru rugendo rwahagurukiye kuri stade ya Nyagatare rugera neza ku ndake Perezida Kagame yabagamo ari naho habereye igitaramo cyari kirimo abahanzi barimo Mariya Yohani, Eric Senderi, Symphony Band n’abandi benshi batandukanye.
Abaturage basobanuriwe amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu kuva Kagitumba- Nyabwishongwezi kugera Gikoba, ni amateka yasobanuwe na Bashana Medard.
Lit. Coloneri Mugisha Vincent wabaye muri ibi bice mu rugamba rwo kubohora igihugu nawe yatanze ubuhamya abwira urubyiruko ko kugira abayobozi beza nka Perezida Kagame no kugira intumbero biri mu byabafashije kubohora igihugu.
Minisitiri Ingabire we yabwiye urubyiruko ko ababohoye igihugu bari urubyiruko nkabo rwari mu buhunzi rwanze kurebera rufata umwanzuro wo kubohora igihugu rufatanyije n’abandi bari mu gihugu, bakimakaza ubumwe, uburenganzira kuri bose, bagaca burundu ivangura n’ibindi byatandukanyaga abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutari gushoboka iyo abafashe iyambere ngo babohore igihugu baba badafite indagagaciro n’intumbero zatumye barwana.
Ati “Izo ndangagaciro zirimo gukunda igihugu, kutiganda, imyitwarire myiza, kureba kure, gukorera ku ntego mu buryo buhamye, kudacika intege, guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, gushaka ibisubizo bikemura koko ibibazo bihari.”
Minisitiri Ingabire yanenze imyitwarire ya Leta ya mbere ni ya kabiri avuga ko iyo ziza kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, amaraso y’abana b’abanyarwanda atari kumeneka.
Ati “Ariko babaye ibigwari bigira ingaruka nyinshi ku gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi hishimirwa ko amaraso ababohoye u Rwanda barumeneye atapfuye ubusa ndetse n’icyo baharaniye cyagezweho, asaba abaturage kwiyemeza kugera ikirenge mu cyabo bagafatanya mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.
Ati “ Intambara y’amasasu yararangiye, ni mwe mushobora gutuma itazongera ukundi mu gihe mutsinze intambara yo kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe no guteza imbere Igihugu n’abagituye.”
Guverineri Gasana we yasabye abaturage ba Nyagatare gukora cyane bakiteza imbere ngo kuko aricyo gihembo baha Inkotanyi ngo kuko bafite umutekano mwiza, imiyoborere myiza n’ubufatanye n’abandi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!