Yabigarutseho mu gikorwa kigamije gutoza urubyiruko kuba abayobozi beza b’ejo hazaza ndetse no guhanga udushya cyabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2025.
Minisitiri Ingabire Paula yerekanye ko mu gihe himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho ndetse no guharanira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Ati “Buri gihe iyo nganira n’urubyiruko mbabwira ku bijyanye no kuyobora. Ntabwo ari ukuba uri minisitiri, umuyozi mukuru w’ikigo runaka cyangwa undi mwanya, ahubwo kuyobora birebana n’impinduka ushobora kuzana utitaye ku mwanya runaka.”
Yakomeje ati “Kuyobora ntibisaba kuba ufite umwanya runaka, ahubwo no mu byo ukora byose uba ukwiye kuba umuyobozi mwiza. Mu bushobozi bwawe aho waba uri hose ushobora kuba umuyobozi mwiza. Ahubwo ikibazo ni ese uri gukora iki? Ushobora kwibaza ngo ni izihe mbinduka ndi kugiramo uruhare? Icyo ni cyo kizakugira umuyobozi.”
Yarusabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kuba harimakajwe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, rugaharanira kuzana impinduka no guhanga udushya.
Ati “Mpora nsaba abato ko igihe bamara bakoresha telefoni ku mbuga nkoranyambaga bakwiye kujya bibaza uwo mwanya niba koko bari kuwukoresha uko bikwiye, biri kububakira ubushobozi mu iterambere ryabo, kunguka ubumenyi cyangwa bishobora kubafasha kuzana impinduka muri sosiyete.”
Yasabye urwo rubyiruko kandi gutinyuka no gukomeza guharanira kunguka ubumenyi mu byo rukora umunsi ku wundi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Ntare Alex, yagaragarije uru rubyiruko ko hari amahirwe menshi yashyizweho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko kuri ubu hari umushinga uzwi nka ’One million coders’ ugamije gufasha abantu kwiga ibirebana n’ikoranabuhanga, Hanga hubs zigamije gufasha urubyiruko kunoza imishinga mu turere dutandukanye ndetse n’ibindi, abasaba guharanira kubibyaza umusaruro.
Guverineri Wungirije mu Karere ka 9150 muri Rotary ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, yemeje ko muri uwo muryango baharanira gufasha urubyiruko.
Ati “Urubyiruko ni rwo ahazaza ha Rotary y’ejo, uyu munsi ni byo ikoranabuhanga ryaraje, ariko dutangiye kubona ko riri kubatwara mu bindi bintu ariko turi kureba uko twakora ngo ribafashe kwiyubaka, kwiga, guhanga udushya no kuyobora neza.”
Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gutegura ahazaza harwo, ndetse no guharanira kunguka ubumenyi buzarufasha mu bihe bizaza.







Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!