Minisitiri Ingabire yasabye abanyuze muri Green Hills Academy kubungabunga iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abibumbiye mu Ihuriro ry’abanyeshuri bize muri Green Hills Academy (GHA) gukomeza kubungabunga iterambere igihugu cyagezeho kuva mu myaka 25 ishize rubohowe no gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubaka sosiyete.

Ni ubutumwa yatanze ubwo abize muri GHA bahuriraga mu isangira ryabereye muri Park Inn by Radisson Hotel mu Kiyovu ku mugoroba wo ku wa 19 Nyakanga 2019.

Iri sangira ryari rigamije guhuza abize muri Green Hills no kuganira ku mishinga y’iterambere iteza imbere igihugu.

Minisitiri Ingabire Paula yasabye abaherewe ubumenyi muri GHA gukomeza kujyana igihugu mu nzira y’iterambere.

Yagize ati ‘‘Kuri ubu turishimira Kwibohora kw’igihugu cyacu. Nyuma y’imyaka 25 buri wese afite ibyo akora byahindura sosiyete kandi hari ibyagezweho muri icyo gihe.’’

Yakomeje avuga ko “Inshingano zacu nk’abaturage ni ugukomeza kubungabunga ibyagezweho no guteza imbere igihugu. Buri wese yifitemo imbaraga zamufasha gutanga umusanzu we muri sosiyete.’’

Minisitiri Ingabire yanabijeje ubufasha mu gihe hari imishinga ifitiye rubanda akamaro bashaka gukora.

Ati “Niba hari ahantu mwumva twabatera inkunga mu byo mukora, mu mirimo ifitiye inyungu sosiyete twiteguye kubafasha. Turi hano kubafasha no kubahuza n’abandi.’’

Muri iki gikorwa kandi abanyeshuri basoje amasomo mu 2019, binjijwe mu Ihuriro ry’abize muri GHA.

Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri bize muri GHA, Robert Kayitani, yashimiye ishuri ryabagabanyirije 15% by’amafaranga abana b’abarinyuzemo bashaka kuhiga, bishyura.

Yagize ati “Nizera ko kubaka ihuriro ari ingenzi kuri GHA no ku iterambere rya sosiyete. Ni ikiraro hagati y’ishuri, abanyeshuri n’abasoje amasomo.’’

Yakomeje avuga ko “Tuzakora imishinga myinshi nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wacu muri sosiyete.’’

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Green Hills Academy, Mbundu Faustin, yasabye abize muri iryo shuri gukomeza kuba umusemburo w’iterambere.

Ati “Tuzakomera mu gihe muzakomeza kutubera (GHA) abambasaderi. Nizera ko muzakomeza gutsinda, niba hari aho mukeneye ubufasha, turahari.’’

Muri iri sangira kandi hashimiwe abarimu bamaze igihe kirekire muri GHA barimo Mathias Nkeeto na Paul Ogaa.

Abanyeshuri barimo Jean Michel Habineza, Alice Higiro na Malaika Uwamahoro na bo bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’abanyeshuri banyuze muri GHA bafite umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi w’Icyiciro cya Kabiri cy’Ayisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yabasabye gukomeza gukorana n’ishuri mu bumenyi bafite.

Yagize ati “Twatangiye gahunda y’ubujyanama kandi ni mwe duhanze amaso ngo mudufashe guha abanyeshuri bacu ubumenyi no kubayobora. Muhawe ikaze, dukeneye ibitekerezo bivuye iwanyu kandi twiteguye kubyakira.’’

GHA yatangiye mu 1997, benshi mu bahize bararangije batangira imishinga, abandi babona akazi mu bigo bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ihuriro ry’abize muri Green Hills Academy ryatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu Ukuboza 2012.

Icyo gihe yasabye abayigize gukomeza kuba hamwe no kumenya amakuru y’ikigo bizemo ndetse no kungurana n’ibitekerezo ku byateza igihugu imbere.

Abanyuze muri Green Hills Academy bahuriye mu isangira rigamije kurushaho kumenyana
Umuhanzi Malaika Uwamahoro wize muri Green Hills ni we wari umusangiza w'amagambo
Abarimo abarimu bo muri Green Hills bitabiriye iri sangira
Mike Kayihura wize muri GHA yaririmbye muri iri sangira, yishimirwa na benshi
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Green Hills Academy, Mbundu Faustin aganira na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula. Bicaranye na Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri bize muri GHA, Robert Kayitani
Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri bize muri GHA, Robert Kayitani, yashimiye abagize uruhare mu gutegura igikorwa kigamije kunoza umubano
Umuyobozi w’Icyiciro cya Kabiri cy’Ayisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yasabye abize muri GHA gukomeza gukorana n’ishuri
Neptunes Band iri mu bataramiye abitabiriye iri sangira
Jean Michel Habineza ari mu bize GHA bashimiwe
Alice Higiro (ibumoso) yashimiwe ibikorwa bifitiye inyungu sosiyete yatangije
Malaika Uwamahoro yanyuzwe n'ishimwe yahawe avuga ko "Ni iby'agaciro kuri njye na bagenzi banjye.''
Paul Ogaa (ibumoso) umaze igihe kirekire yigisha siporo muri GHA yashimiwe by'umwihariko
Minisitiri Ingabire yasabye abanyuze muri Green Hills Academy kubungabunga iterambere ry’u Rwanda no guharanira ko abazabakomokaho bazabaho mu buzima bwiza mu myaka 25 iri imbere
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Green Hills Academy, Mbundu Faustin, yasabye abize muri iryo shuri gukomeza kuba umusemburo w’iterambere ry'igihugu
Abayobozi bakuru bitabiriye iri sangira bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyuze muri Green Hills Academy basabwe kuba umusemburo w'iterambere ry'u Rwanda
Byari ibihe by'ibyishimo muri iri sangira ryahuje abahahiye ubumenyi muri Green Hills Academy

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza