Aya ni amagambo yagarutsweho na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yari amaze gusura ahari hari kubera irushanwa rya ‘Cyberlympics’.
Iri ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abanyeshuri, aho bashyizwe mu matsinda bahabwa umukoro wo gushaka ibyuho muri porogaramu zimwe na zimwe bishobora gutuma zinjirirwa.
Iri rushanwa ryabereye ku ruhande rw’Inama y’ihuriro nyafurika yiga ku mutekano w’ikoranabuhanga [Africa Cyber Defense Forum], yabaye ku wa 16 Ukwakira 2024.
Iyi nama yitabiriwe n’inzobere mu bijyanye n’umutekano w’urwego rw’ikoranabuhanga zirenga 400 zo mu bihugu 50 byo hirya no muri Afurika. Ni ku nshuro ya gatanu ibaye, ikaba inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda kuko yaherukaga kuba mu 2023.
Iyi nama yakiriwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, [NCSA], akaba ari narwo rwateguye iri rushanwa.
Minisitiri Ingabire yavuze ko yanyuzwe n’umuhate yabonanye aba banyeshuri.
Ati “Turimo gusoza ingamba nshya z’ubwirinzi kuri internet zizasimbura izari zisanzweho, igice cy’ingenzi ni ukongera ubushobozi cyane twibanda ku rubyiruko binyuze mu bufatanye dufitanye n’ibigo nka Carnegie Mellon University na Rwanda Coding Academy.”
Umunyeshuri wo muri RCA wari witabiriye iri rushanwa, Hakizimana Yves, yavuze ko uko ikoranabuhanga ryaguka amakuru arushaho kuba menshi bityo hakwiye kubaho uburyo bwo kuyarinda.
Ati “Gahunda zo kutwongerera ubumenyi nk’izi zizatuma igihugu kibasha kubika ya makuru ashobora kujya hanze agateza ibibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Iyo twiga twiga kuzayarinda.”
Uyu munsi Afurika itakaza miliyari enye z’amadolari y’Amerika buri mwaka mu bitero by’ikoranabuhanga. Aya mafaranga angana na 10% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu byo ku Mugabane.
Ibi bitero akenshi biba byiganjemo iby’abiba amakuru bagashyiraho ikiguzi kugira ngo bayasubize [Ransomware attacks] n’amayeri yo kubona uburenganzira ku makuru bwite y’abantu hagambiriwe kubiba [phishing]. Ibi bikorwa akenshi mu butumwa butangwa kuri za email bugaragara nk’ubuvuye ahantu hizewe nka banki cyangwa ahandi.
Irakoze Nezerwa Princess nawe wiga muri RCA, yabwiye IGIHE ko amasomo ajyanye n’umutekano kuri internet [cybersecurity] akwiye kugezwa mu mashuri yose, kuko ari ingenzi mu bihe tugezemo.
Ati “Dushaka kurinda sisitemu n’amakuru yacu, rero binyuze muri cybersecurity nibwo buryo bwonyine bwo bwadufasha.”
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 15 y’abanyeshuri, buri rimwe rigizwe na bane. Aba banyeshuri bari baturutse muri RCA ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Amafoto: Nezerwa Salomon & Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!