Ku wa 30 Ukwakira 2024 nibwo Banki Nkuru ya Singapore (Monetary Authority of Singapore, MAS) yatangije iki kigo cya GFTN. Gifite inshingano yo gukomeza kugira Singapore igicumbi cy’ikoranabuhanga mu by’imari, no gukomeza kwihuza kw’Isi hagamijwe guhanga ibishya muri serivisi z’imari.
GFTN yasimbuye ikigo Elevandi cyari gisanzwe gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari muri Singapore.
Ku wa 6 Ugushyingo 2024 nibwo ubuyobozi GFTN bwatangaje abazaba bagize Inama y’ubutegetsi yayo, ndetse n’abazaba bagize Inama ngishwanama Mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Ingabire Musoni Paula ni umwe mu bagize iyi nama ngishwanama igizwe n’abanyamahanga.
Iyi nama ngishwanama kandi igizwe na Dominic Barton, uyobora ikigo Rio Tinto, kiza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni na we uyoboye iyi nama.
Igizwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Ant Group, Eric Jing. Ant Group, ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abashinwa ari nacyo gifite ikoranabuhanga ryo kwishyurana mu Bushinwa rizwi nka ‘Alipay’.
Undi ugize iyi nama ni Dr Patrick Njoroge wabaye Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya, Dr Veerathai Santiprabhob, wabaye Guverineri wa Banki Nkuru ya Thailand na Dr Axel Weber, wabaye Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ishoramari n’amabanki cya UBS Group AG.
Abagize iyi nama ngishwanama ya GFTN bazaba bafite inshingano yo kugirana inama abagize Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo ndetse n’abagize Inama Nyobozi.
Inama y’ubutegetsi ya GFTN iyobowe na Ravi Menon wabaye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Singapore.
Minisitiri Ingabire Musoni Paula ashyizwe muri iyi nama ngishwanama mu gihe n’ubundi amaze iminsi muri Singapore, aho yagiye ayoboye Itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye inama ya ‘Singapore Fintech Forum’ iri kuba ku nshuro ya cyenda.
Paula Ingabire ni umunyarwandakazi w’inzobere mu by’ikoranabuhanga ndetse akaba n’umunyapolitiki. Yabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo tariki ya 18 Ukwakira 2018.
Ingabire yize muri kaminuza y’u Rwanda, arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Yakomeje amashuri ye ndetse aza no kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, Massachusetts Institute of Technology (MIT).
Mbere y’uko aba Minisitiri, yari Umuyobozi wa gahunda ya Kigali Innovation City. Mbere y’ibyo, yari afite umwanya w’umuyobozi wa ICT mu Nama ishinzwe iterambere ry’u Rwanda.
Muri Werurwe 2020, Paula Ingabire yashyizwe mu bayobozi 115 bakiri bato ku Isi. Urutonde rurimo abayobozi ba leta, abanyamakuru, abarwanashyaka, abahanzi, abarezi, impuguke mu bucuruzi, n’abashinzwe ikoranabuhanga, bari munsi y’imyaka 40.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!