Mbere y’icyorezo cya Covid-19, RwandAir yari yatangaje ko ifite gahunda yo kugura indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330neo n’ebyiri za Boeing 737 Max 8, gusa kuri ubu iyi gahunda yamaze guhagarara.
Mu kiganiro Minisitiri Claver Gatete aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko RwandAir idashobora kugura indege nshya muri ibi bihe bya Covid-19, ko izategereza ibintu bigasubira mu buryo.
Ati “N’indege dufite ntiziri kubyazwa umusaruro mu buryo bwuzuye kubera Covid-19. Tugomba gutegereza kugeza igihe abagenzi bazaba bashora gukomeza gukora ingendo zo mu kirere batekanye, kugira ngo twagura ibikorwa. Ntidushobora kwagura muri ibi bihe.”
Izi ndege nshya RwandAir yagombaga kugura byari biteganyijwe ko zizayifasha mu byerekezo bya Guangzhou mu Bushinwa, New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dubai, Lagos, Johannesburg na Addis Ababa muri Ethiopia.
Ubuyobozi bwa RwandAir buherutse gutangaza ko kugeza mu Ugushyingo 2020, yari imaze gusubukura ingendo kuri 70 % z’ibyerekezo yaganagamo mbere ya Coronavirus.
Mu ndege RwandAir ikoresha uyu munsi, harimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-700NG, ebyiri za Bombardier CRJ-900 NextGen, enye za Boeing 737-800NG, ebyiri za Bombardier Q-400 NextGen, imwe ya Airbus A330 – 300 n’imwe ya Airbus A330 – 200.
Mu gukomeza gufasha RwandAir kuzahuka nyuma y’ingaruka za Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda yongereye amafaranga yashyiraga muri iyi sosiyete, agera kuri miliyari 145,1 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 avuye kuri miliyari 121,8 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.
Muri Gashyantare uyu mwaka Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw’indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo gikomeje kwaguka uko bwije n’uko bukeye.
Ni inkuru nziza kuri RwandAir no ku bagenzi bayo kuko Qatar Airways ari ikigo gifite izina rikomeye ku rwego rw’Isi, ndetse umwaka ushize yegukanye ibihembo bine muri 2019 Skytrax World Airline Awards, birimo igihembo cy’ikigo cy’indege cyiza ku Isi, ‘World’s Best Airline’, ari nacyo kigo rukumbi cyabashije kwegukana ibi bihembo inshuro eshanu 2011, 2012, 2015, 2017 na 2019.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) giherutse gutangaza ko sosiyete z’indege uyu mwaka zizinjiza miliyari 419 z’amadolari , avuye kuri miliyari 838 z’amadolari mu 2019. Icyakora hari icyizere ko ayo mafaranga aziyongera akagera kuri miliyari 598 z’amadolari mu 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!