Minisitiri Gatete Claver arimo gukorwaho iperereza n’Ubugenzacyaha

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Kamena 2020 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko hari ibyaha bikekwa kuri Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, ku buryo arimo gukorwaho iperereza nubwo ibyo byaha bitatangajwe.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera yabwiye IGIHE ko amakuru y’ikurikiranwa rya Minisititi Gatete ari ukuri. Akurikiranwe adafunzwe, ari mu mirimo ye isanzwe.

Yagize ati "Nibyo Minisitiri Gatete hari ibintu arimo gukurikiranwaho, ntabwo ari ibihuha ariko uyu munsi turacyari mu iperereza ry’ibanze ntabwo turagira amakuru ahagije yatuma hatangazwa muri rusange ibyo yaba akurikiranyweho.”

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Minisitiri Gatete akekwaho ibyaha birimo guhombya leta bishingiye ku nzu iherereye ku Kacyiru yaguzwe na Leta ku giciro gihanitse bikayihombya amafaranga asaga miliyari ebyiri; ikibazo cy’isoko ryahawe ikigo cyo muri Kenya cyitwa ’Out of The Box’ mu buryo bwanyuranyije n’amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko no gukoresha imari ya Leta muri gahunda ze bwite.

Amakuru IGIHE yumvise ni uko Gatete yanze kumvira inama z’Ikigo gishinzwe imyubakire (RHA) zo kudaha isoko ‘Out Of The Box’ kandi hari sosiyete zishoboye mu Rwanda kandi zidahenze, akabirengaho asaba Minisiteri y’imari n’igenamigambo kwishyura iyo sosiyete.

Gatete kandi avugwaho gukoresha imari ya Leta muri gahunda ze bwite, nk’aho yasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gutunganya agahanda kagana iwe kagashyirwamo kaburimbo kandi bitari muri gahunda z’umujyi.

Mu isoko ryahombeje Leta miliyari ebyiri, hari abatawe muri yombi barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) Gatete yahoze yobora, na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), ari nayo Gatete yaje kwimurirwamo kugeza ubu.

Banagejejwe imbere y’urukiko rwemeza ko bakurikiranwa bafunzwe. Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa, bavuze ko ibyo bakoze babaga babisabwe na Minisitiri Gatete.

Bavuze ko Minisitiri Gatete ari we wagiye ategeka abo bayobozi ko hatumizwa inama zihuse zo kuganira n’umushoramari wari ufite inzu kugira ngo bumvikane igiciro kandi bikorwe mu gihe gito.

Nka Eric Serubibi wahoze ayoboye Ikigo Gishinzwe Imyubakire na we ufunzwe, yabwiye urukiko ko Gatete yamubwiraga ko ari kugenda gake muri iyo dosiye. Ngo yamubwiye ko nibatabikora vuba ingengo y’imari ishobora kutaboneka kandi iyo nzu yihutirwa ngo yimukiremo ikigo cya Leta.

Abaregwa babwiye urukiko ko batakabaye bafunzwe bonyine, mu gihe uwabategekaga ibyo bakora we ntacyo ubutabera bumubaza.

Serubibi n’umwuganira mu mategeko bagaragarije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp Gatete yamwandikiye amushimira kuri raporo y’iyo dosiye yari amaze kumuha, agira ati "Urakoze ariko dukeneye ko buri kimwe cyose kiba cyarangiye mu gihe cyagenwe."

Serubibi n’abamwunganira bavuze ko ibyo byerekana ko ibyo yakoze byose yabaga yabitumwe n’abamukuriye kandi yabahaga raporo.

Mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa Gatanu ushize ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, ari na we muyobozi mukuru w’Umuryango, abakoresha nabi umutungo wa Leta bagarutsweho cyane ndetse barihangirizwa.

Yagize ati "Ntabwo waziza abantu amakosa asanzwe, abantu bakora amakosa ariko ibi bindi by’agahimano, byo kwangiza, ukangiza umutungo w’igihugu, ukangiza ibikwiriye kuba bifasha abaturage ukabigira ibyawe, byo birahagarara byanze bikunze. Byanze bikunze, ubu byarangiye."

Inama yarangiye abakekwaho ibyaha basabwe kwitaba RIB umunsi ukurikiyeho abandi bagahita bafungwa ako kanya cyangwa se ku wa Mbere.

Minisitiri Gatete akurikiranywe n'ubugenzacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .