00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yijeje Abanya-Kigali ko CHOGM itazahagarika ubuzima bwabo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 June 2022 saa 01:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yamaze impungenge abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko Inama ya CHOGM ishobora kuzatuma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Kamena 2022, ubwo yaganiraga n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, ku myiteguro y’iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth ibura iminsi 19 ngo iteranire mu Rwanda.

Ni inama izamara icyumweru kirenga ndetse mu bazayitabira harimo abakuru b’ibihugu 40 bamaze kwemeza ko bazaba bari i Kigali.

Kuba iyi nama izaba yitabirwe n’abantu babarirwa mu 6000 kandi barimo abanyacyubahiro, hari abavuga ko bishobora kuzatuma bimwe mu bikorwa bihagarikwa kugira ngo bitabangamira urujya n’uruza rw’abo bayobozi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage bakwiye kubona iyi nama nk’amahirwe y’imbonekarimwe kuri bo aho kuyibonamo ikibazo cyangwa ije kubabuza gukora ibikorwa byabo bibateza imbere.

Ati “Ubuzima bw’umujyi wajemo inama nk’izi nini, ni ahantu buri wese aba ari gukora kugira ngo abashe kubona amafaranga avuye kuri iyo nama. Ni ukuvuga ngo iyo inama ibaye hari abagemura ibyo kurya, ibyo kunywa, serivisi, ibicuruzwa hari ababona akazi […] babifate nk’ibintu byiza bishimishije.”

Yakomeje agira ati “Abaturage bumve ko ari ibintu byiza cyane, nta kintu gihungabanyije kirimo, imihanda nk’uko byateguwe, hari izaba iri gukoreshwa muri CHOGM ariko hanateguwe indi izafasha mu buzima busanzwe n’izindi serivisi abaturage bakenera umunsi ku munsi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko hari gahunda yo gutangariza abaturage ibijyanye n’imihanda izakoreshwa n’abashyitsi ndetse n’iyo abaturage bazagenda bakoresha muri serivisi zabo za buri munsi.

Yunzemo ko hari no kurebwa uko imodoka zitwara abagenzi rusange zakongerwa.

Yakomeje ati “Ni ibintu turimo gutegura neza kugira ngo buri muturage amenye ngo niba nateguye kujya ku rusengero, kujya ku isoko cyangwa ahandi, ni uwuhe muhanda nakoresha kugira ngo ntahura n’uwo muvundo w’imodoka nyinshi cyangwa se aho abashyitsi barimo kunyura. Abaturage ntibagire impungenge.”

Meya Rubingisa yavuze ko abatuye Kigali n’abahakorera cyangwa abahagenda baturutse mu bindi bice by’igihugu bakwiye kumva ko hari amahirwe menshi iyi nama izazana.

Ati "Niba abo bashyitsi baje, dukore ku buryo tubareshya n’ejo bakagaruka, tugakora ku buryo muri iyo minsi bari hano badusigira amadorali yabo. Tuzamure serivisi dutanga ku rugero rwiza, tunoze wa mutekano ndetse aho baciye hose ya nteruro ivuga ngo ’Na Yombi’ ibe yo mu ngiro."

CHOGM iteganyijwe kuba mu cyumweru cyo kuva tariki 20 Kamena 2022, izaherekezwa n’inama zitandukanye zirimo iz’abagore, urubyiruko, abacuruzi n’ibindi bikorwa birimo imikino n’imyidagaduro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko CHOGM itazahagarika ubuzima bw'abatuye Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko hari gahunda yo gutangariza abaturage imihanda izakoreshwa n’abashyitsi n’iyo abaturage bazifashisha muri serivisi zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .