00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Hatashywe umudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abimuwe mu manegeka (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Kamena 2021 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, yatashye Umudugudu wa Cyankinga ugizwe n’inzu 192 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abimuwe mu manegeka n’abandi baturage batishoboye bo mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mudugudu wubatse mu Murenge wa Masaka, ugizwe n’ibice bitatu birimo icya Gicaca kirimo inzu 70, Cyankongi ifite amazu 120 na Ayabaraya hari inzu 16 ariko zubatse mu buryo bw’inzu umunani zigize inzu imwe [8 in 1], zose zubatswe na Leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo abikorera bo muri Kicukiro.

Umushinga wo kubaka izi nzu umaze imyaka ibiri ukaba waratwaye asaga miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko izi nzu zubatswe ari umusaruro w’imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi n’abaturage by’umwihariko abikorera.

Yakomeje agira ati “Ubu icyo tugiye gukurikizaho ni uguherekeza iyi miryango mu mishinga ibateza imbere, kugira ngo ntibakomeze kwitwa abatishoboye. No mu butumwa bahawe n’abayobozi ni uko batakiri abagenerwabikorwa, ubu babaye abafatanyabikorwa.”

Abatujwe muri izi nzu bashimiye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, ariko bagaragaza ko bagifite imbogamizi zirimo kubura amazi no kuba hari bimwe mu bikorwa remezo birimo amasoko n’ibindi bitaragezwa muri uyu mudugudu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ibyasabwe n’abaturage byumvikana kandi nk’ubuyobozi buzakomeza kugenda bubishakira umuti.

Yavuze ko icyo kwishimira gikomeye ari uko kuri ubu abatari bafite aho baba bamaze kubona aho kurambika umusaya, ibintu avuga ko bitanga icyizere cy’uko imbere ari heza.

Ati “Bari basanzwe bafite ikibazo cyo kutagira aho barambika umusaya, ubu babonye inzu, ni izabo bazifiteho uburenganzira, bagomba kuzifata neza, ntabwo umuturage yaba afite inzu maze ejo ngo azaguhamagare ngo ibati ryapfumutse, oya, inzu ni iye, na we akore uko ashoboye ayigire neza, ayirinde nihagira n’icyangirikamo na we agikore, ni cyo dusaba abaturage.”

Yakomeje avuga ko abaturage na bo bakwiye gufata inshingano kuri iyi mitungo baba bahawe.

Ati “Ariko abaturage turabibutsa ko na bo bafite inshingano, kuko iyo uhawe inka ufite inshingano yo kuyorora neza, iyo wubakiwe inzu ufite inshingano yo kuyifata neza, iyo ubyaye umwana ufite inshingano yo kumujyana mu ishuri akiga, hari inshingano umuturage afite akwiriye kuba akora kugira ngo akomeze kwiteza imbere, mu yandi magambo umuturage agomba kugira na we uruhare mu bimuteza imbere mu byo akorerwa.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko nk’umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu ubiteganya, Abanyarwanda bose bakwiye gusobanukirwa ibyiza byo gutuzwa ku midugudu ariko n’ubuyobozi bukagira inshingano zo kubegereza ibikorwa remezo birimo amavuriro, amashuri, udukiriro ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Minisitiri Gatabazi n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange (iburyo) basuye uyu mudugudu wubakiwe abaturage
Izi nzu zashyizweho ibigega bifata amazi kugira ngo mu bihe by'imvura amazi ajye abikwa azifashishwe mu gihe cy'impeshyi
Ahitwa mu Ayabaraya hubatswe inzu zigezweho zihabwa abaturage
Minisitiri Gatabazi yatashye uyu Mudugudu wa Cyankongi uherereye mu Murenge wa Masaka
Uyu mukecuru yabwiye Minisitiri Gatabazi ko ashimira Umukuru w'Igihugu wabahaye aho kurambika umusaya
Minisitiri Gatabazi yabanje kuganira na bamwe muri aba baturage batujwe muri iyi midugudu
Minisitiri Gatabazi yagaragarijwe imbogamizi zirimo kubura kw'amazi muri uyu mudugudu
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gufata neza inzu bubakiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .