00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko ubukorerabushake atari ubw’abashomeri gusa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 September 2022 saa 09:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje ko ubukorerabushake budakwiriye gukorwa n’urubyiruko rudafite akazi gusa, asaba ko n’urundi rubyiruko rufite akazi ndetse n’abandi baturage bakwiriye kwigomwa umunsi umwe mu cyumweru bagakora ibikorwa by’urukundo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu y’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali ari kubera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko 351 ruturuka mu mirenge yose igize uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, akaba agamije kwigisha uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Gatabazi yabwiye urubyiruko ko ubusanzwe ubukorerabushake bwagakozwe n’abafite akazi, abatagafite, abanyeshuri, abacuruzi bikorera n’abandi baturage bafite uwo mutima.

Ati “Naho kuvuga urubyiruko rw’abakorerabushake rw’abashomeri gusa, ntabwo aribyo yaba ari urubyiruko rushakisha imibereho. Muri abantu bagamije kuzana ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite birimo n’ibyanyu.”

Yavuze ko ubukorerabushake umuntu adashobora kubukora umunsi ku munsi ahubwo ari ibikorwa umuntu yigomwa amasaha make, iminsi mike indi akayiharira gushaka imibereho kugira ngo nawe abone ibimutunga.

Ati “Ubundi ubukorerabushake dutoza runo rubyiruko ni ugukora ibintu bigamije gufasha undi muntu cyangwa abandi bantu kandi ukabikora nta gihembo utegereje, biramutse bibaye ngombwa ko wanatanga ikiguzi ukaba wagitanga utari bubihemberwe, ni ibikorwa abantu bakwiriye gukora bafite kwitangira bagenzi babo.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi bikorwa byose bikwiriye gukorwa n’abantu bafite akazi ndetse n’abatagafite. Nigahera ku mwana muto agira ibikorwa runaka akora by’ubukorerabushake birimo kuvomera abatishoboye, bakwigira hejuru mu rubyiruko bagafatanya na Leta mu kurwanya ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Iyo bamaze kugera mu kazi nka ba rwiyemezamirimo, abakozi bakora mu bigo runaka bashobora gukoresha amafaranga, ibikoresho byabo bafite nk’imodoka n’ibindi, umurwayi bakamugeza kwa muganga cyangwa bagafasha n’undi muturage babona ukeneye ubufasha.”

Yavuze ko bakeneye ko abanyarwanda benshi bafite akazi nabo bagaragara mu bukorerabushake, yaba kugurira amatungo magufi abatishoboye ndetse n’ibindi bikorwa bihindura imibereho y’abakiri hasi.

Urubyiruko rwiyemeje kujyana impinduka aho batuye

Nishimirwe Delphine waturutse mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, yavuze ko kuri ubu bagize imbaraga n’imitekerereze yagutse yo kumva ko n’umuntu ufite akazi ashobora gukorera ubushake kimwe n’abandi. Yatangaje ko bagiye gukora neza ku buryo n’abandi babareberaho bagahinduka.

Ntacyombahishe Evariste waturutse mu Murenge wa Mageragere, we yagize ati “Birasanzwe ubukorerabushake tubumazemo igihe ntabwo tubikora buri munsi ahubwo rimwe na rimwe hazaho kwitanga.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko biteze impinduka zikomeye kuri uru rubyiruko ruri guhugurirwa i Gishari, kuko bifuza ko bagenda bagafasha Leta mu guteza imbere umuturage na bagenzi babo.

Ati “Buri wese najyana inshingano yo kwegera bagenzi be yasize inyuma, akaba ariwe uyobora impinduka aho ageze, twakwihutisha iterambere kandi twese tubigizemo uruhare.”

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abakorerabushake basaga ibihumbi 500, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba ivuga ko nibura mu 2024 bifuza ko bazaba bageze miliyoni imwe n’igice cyangwa miliyoni ebyiri z’urubyiruko rukomeye ndetse rushobora guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko 351 ruturuka mu mirenge yose igize uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali
Urubyiruko rurigishwa uruhare rwarwo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko biteze impinduka nziza muri uru rubyiruko
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubukorerabushake atari ubw'abadafite akazi gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .