00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yasabye ba Dasso bashya kurwanya ruswa no kwirinda abayobozi babashora mu makosa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 04:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abakozi bashya bo mu Rwego rwunganira Uturere mu gucunga Umutekano [DASSO] kwerekana ikinyuranyo mu kurwanya ruswa ndetse bakanirinda abayobozi baba bashaka kubakoresha amakosa.

Ibi yabibasabye ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ubwo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari haberaga umuhango wo gusoza amahugurwa yari amaze amezi atatu yinjiza aba DASSO 450 mu kazi.

Mu basoje aya amahugurwa harimo ab’igitsinagore 93 ndetse n’ab’igitsinagabo 357. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Polisi, IGP Dany Munyuza, aba Guverineri b’Intara zose n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi b’agateganyo b’uturere 12 abasoje amahugurwa baturukamo.

Minisitiri Gatabazi yasabye ba DASSO bashya kutita ku nyungu zabo bwite mu kazi bagiyemo kandi bakitanga batarindiriye umushahara.

Yakomeje agira ati "Ni uguhora muzirikana ko umuturage ari ku isonga ariwe twese dushinzwe. Tugomba kumva ko ariwe mukoresha wa mbere w’ibanze, kumenya ibibazo rero bimubangamiye ni inshingano y’ubuyobozi ariko ni n’inshingano z’abashinzwe umutekano aribo mwebwe dufite mushinzwe umutekano ku rwego rwegereye abaturage."

Yabasabye gushaka amakuru kuri ruswa zivugwa mu gutanga serivisi mu nzego z’ibanze bakayatanga mu rwego rwo kuyirwanya no kuyikumira.

Ati "Nimugenda muzakore ikinyuranyo, niba hari na bagenzi banyu babikoraga muzakore ikinyuranyo tuyirwanye icike kandi iveho burundu abaturage bahabwe serivisi uko bayigenewe kandi ikiguzi kibe kijyanye n’ibiteganyijwe n’amategeko."

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye ba DASSO kwirinda abayobozi baba bashaka kubagusha mu makosa arimo gutuma baka ruswa abaturage no kubakoresha ibindi byaha binyuranye n’akazi kabo.

Aba DASSO bashya bavuze ko imwe mu ntego bavanye mu mahugurwa ari ukwita ku muturage no guhesha isura nziza urwego bahagarariye.

Dushimiyimana Simon wo mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko amahugurwa yahawe agiye kumufasha mu kwita ku muturage no gufatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kazi kazo ka buri munsi.

Mutesi Betty waturutse mu Karere ka Nyagatare we yagize ati "Amahugurwa twaherewe hano agamije gufasha umuturage mu buzima bwe bwa buri munsi ku buryo arushaho kugira imibereho myiza. Intego mvanye hano rero ni uguha isura nziza DASSO nigisha umuturage kuruta uko najya kurwana nawe."

Aba DASSO bashya basoje ni icyiciro cya gatanu cy’aya mahugurwa, baturuka mu turere 12 turimo Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana bakaba baratangiye ari 452 babiri ntibabasha kuyarangiza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ba Dasso bashya kurwanya ruswa no kwirinda abayobozi babashora mu makosa
Umuyobozi wa Polisi, IGP Dany Munyuza na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney mu bitabiriye uyu muhango
Ba Dasso 450 basoje amahugurwa y'amezi atatu abemerera kwinjira mu kazi
Basabwe gutunga agatoki abayobozi barya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .