00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gasore yasabye abashoramari ubufatanye mu gutuma abaturarwanda bacika ku gutekesha inkwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2024 saa 09:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko kuba benshi mu Baturarwanda bagikoresha inkwi n’amakara mu guteka, ari amahirwe ku bashoramari n’abashakashatsi yo kuba bazana ubundi buryo bwiza bwo guteka butangiza ibidukikije cyane cyane ubukoresha ingufu zisubira.

Yabitangaje kuri uyu wa 09 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ingufu (Energy Week) cyateguwe ku bufatanya n’Ishyirahamwe ry’Ibigo byigenga bitanga Ingufu mu Rwanda, Rwanda Energy Private Developers, EPD.

Mu Rwanda nibura 80% by’ingo zitekesha inkwi n’amakara, bikagira ingaruka mu kwangiza ibidukikije haba mu gutema ibiti no gusohora imyotsi myinshi yangiza ikirere. Mu guhangana nabyo, Guverinoma yihaye ko mu 2030 abatekesha inkwi n’amakara bazaba bangana na 40%.

Minisitiri Gasore yavuze ko ari amahirwe kuba inzobere, abashoramari n’abandi bafite aho bahuriye n’ingufu cyane cyane izisubira, bateraniye mu Rwanda muri iyi nama izageza ku wa 11 Nzeri 2024.

Ati “Hari byinshi byakozwe kugira ngo Abanyarwanda babone uburyo bwo guteka budahumanya ariko urugendo ruracyari rurerure, ni yo mpamvu twavuze ko tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu kubona ibicanwa budahumanya,"

"Hari amakara adahumanya, ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’amashanyarazi. Ibyo byose nka Leta turafatanya kugira ngo twongere ubushobozi n’umubare w’Abanyarwanda babona ibicanwa budahumanya.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo kandi yavuze ko uko u Rwanda rutera imbere arii nako ibikorwa bikenera ingufu nyinshi byiyongera, ariyo mpamvu hakenewe abashoramari benshi.

Ati “Turakomeza kongera umubare w’ingufu dukoresha kuko uko igihugu gitera imbere, ni ko n’imbaraga gikenera ziyongera.Turi gufatanya n’abashoramari kugira ngo duteze imbere ubukungu bwacu.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Ibigo byigenga bitanga Ingufu, Rwanda Energy Private Developers (EPD), Dr. Ivan Twagirashema, yavuze ko aho Isi igana, iterambere ryose ryubakiye ku bikorwa bikenera ingufu z’amashanyarazi.

Ati “Mu myaka iri imbere, ingufu nizijya zigira ikibazo n’ubuhinzi buzagira ibibazo kuko ibyo abantu bahinze kugira ngo ubibike bikenera ingufu, mu ikoranabuhanga ni uko, uburezi n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ingufu zituruka ku mirasire y’izuba niho Isi igana kuko ntabwo zigurwa, si nk’uko ugura lisansi cyangwa mazutu. Impamvu zagiye zitinda ni uko mbere uburyo bwo kubona batiri zibika umuriro igihe kinini bwari buhenze ariko ubushakashatsi buri gukorwa hirya no hino ku Isi burerekana ko ikoranabuhanga riri kugenda rihenduka, ku buryo igiciro cyo gukora batiri cyagabanyutse.”

Ubusanzwe kugira ngo haboneke umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba cyangwa umuyaga, bisaba batiri zibika uwo muriro. Batiri zihari ubu zikoresha acide cyangwa lithium kugira ngo zibashe kubika umuriro, icyakora iza acide zikawubika igihe gito ndetse no kuramba kwazo kugakemanga.

Iza lithium ari nazo ziramba kandi zigezweho, zinengwa ko zihenze ku buryo atari buri wese wazigondera.

Dr. Twagirashema yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje kuvumburwa ku buryo gukoresha ingufu zisubira mu minsi iri imbere aribyo bizaba bihendutse cyane.

Ati “Mu minsi iri imbere ushobora guteka iwawe udakeneye gukoresha amakara cyangwa amashanyarazi ahenze na Gaz, byose ukabikoresha ingufu zivuye ku zuba. Kuri ubu mu Rwanda dufite Amashyiga akoresha imirasire, hari akoresha ya myanda twajyanaga mu kimoteri, ejo rero ni heza kuko icyo bisaba ni uko tutarambiriza ku buryo bumwe tuvana hanze nka Gaz, ahubwo tukanakoresha ku bintu dufitiye ubushobozi twavana imbere mu gihugu.”

Damien Frame, umukozi wa Kaminuza ya Strathclyde Glasgow muri Ecosse iri mu zitera inkunga ishyirahamwe ry’Ibigo byigenga bitanga ingufu mu Rwanda, yavuze ko uburyo bukoresha ingufu zisubira bwagaragaje ko ari bwo bwizewe, ashingiye ku musaruro bwatanze muri Ecosse.

Ati “Guverinoma byasabye ko ibitera inkunga aho byadufashije kugeza ku baturage imirasire y’izuba ndetse n’uburyo bw’amashanyarazi aturuka ku muyaga.Ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu bihugu nka Zambia na Malawi.Nibwo bworoshye kandi burimo amahirwe, ku buryo Afurika byayorohera kubukoresha.”

U Rwanda rwatangiye imishinga itandukanye igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu
zisubira cyane cyane mu guteka, nk’uruganda rwa Gaz ikoreshwa mu guteka ruri kubakwa i Karongi, ikwirakwizwa ry’imbabura zikoresha briquettes n’ibindi bicanwa bitangiza ibidukikije, ikwirakwizwa ry’imirasire y’izuba ku kiguzi cyoroshye ku buryo abantu bashobora kuyifashisha mu guteka n’ibindi.

Minisitiri Gasore yasabye abashoramari ubufatanye mu gukiza Abaturarwanda gutekesha inkwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .