00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gasore yanyomoje abavuga ko gutanga impushya zo kubaka inzu zitageretse i Kigali byahagaze

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 May 2025 saa 12:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko nta mabwiriza mu by’imyubakire agena ko mu Mujyi wa Kigali nta nzu itari igorofa yemererwe kuhubakwa, ko ahubwo ikiriho ari ugukurikiza ibiteganywa n’igishushyanyo mbonera birimo ko hari ahagenewe inzu zigeretse gusa.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, Dr. Gasore yavuze ko nubwo hari abantu muri iyi minsi bavuga ko nta byangombwa byo kubaka inzu zitageretse i Kigali bigitangwa atari byo.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera kigaragaza neza imiterere y’ahantu n’ibigomba kuhubakwa. Harimo ahasabwa koko inzu zigeretse nka hariya kuri ‘Plateau’ ntiwajyayo ngo uvuge ngo urashaka kuhubaka ‘cadastre’ ariko hari n’ahagenewe indi miturire. Nubwo babivuga gutyo hari ahantu henshi hari kubakwa inzu zitari amagorofa kandi zahawe uruhushya na Leta”.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yasobanuye ko imibare igaragaza ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 22 z’abaturage ndetse ko igishushanyo mbonera giteganya ko mu Rwanda ahantu 3000 hazaba hatuwe mu buryo bw’imidugudu ariko y’icyaro.

Ibyo bigaragaza ko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kidahagarika imiturire itari iy’nzu z’amagorofa gusa ariko ko Leta ikurikirana ko ibikorwa ari byo byateganyijwe.

Ati “Ubukungu burakura ariko buba bufite aho bugeze. Ntabwo twajya mu cyaro uyu munsi ngo nimwubake mujya hejuru. Tubereka uburyo bunoze bubaka bijyanye n’mikoro ahari. Wenda mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere amikoro y’abahatuye azazamuka cyangwa haze umuntu abagurire yubake igorofa ariko si Leta izaza ngo ibasenyere. Icy’ingenzi ni uko tubiyobora ntibibe akajagari.”

Kuri icyo cy’inzu z’amagorofa, Dr. Gasore yavuze ko mu mikurire y’imijyi ari ibintu bigenda byikora ku buryo ushobora kubona ahantu hubatse inzu zigeretse gusa kuko abahatuye babonye ubushobozi bwabyo kandi nta wabitegetse.

Ati “Mu myaka 10 ishize niba umuntu yarubatse inzu ya ‘cadastre’ igenda itakaza agaciro we ubwe ukayikuraho atari Leta akubaka iy’amagorofa. Turi kubibona muri mu bice byubatswe mbere. Ibyo ni ko imijyi ikura. Urugero nko muri Seoul muri Koreya y’Epfo mu myaka ya 1980 bubakaga inzu zigeretse kane ariko uyu munsi bari kuzisenya bubaka iz’amagorofa 20 na 30.”

Minisitiri Gasore yanyomoje abavuga ko impushya zo kubaka inzu zitageretse i Kigali zitagitangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .