Minisitiri Gashumba yavuze ibyatumye itegeko ry’ubwishingizi mu buvuzi ridashyirwa mu bikorwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka irindwi hatowe itegeko rigena ubwishingizi mu buvuzi ariko kugeza n’ubu ntiriratangira gushyirwa mu bikorwa, kubera impamvu zirimo kuba nta mateka ya Minisitiri w’ubuzima n’uw’imari n’igenamigambi arasohoka.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko basanze kurishyira mu bikorwa bikomeye ariko bitabujije ko ugize ikibazo gikemurwa nubwo itegeko ritarubahirizwa.

Kuri uyu wa Kane ubwo yitabaga abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yongeye kubazwa ibyabuze ngo iri tegeko rishyirwe mu bikorwa n’abo bigeze bikemurwa.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, yagize ati “Hariho iteka rya Minisitiri w’Intebe, irya Minisitiri w’Ubuzima ryo ngo ubanza riri ku meza, ndumva ariko mbyibuka babitubwiye. Mu bugenzuzi twakoze bari batwemereye ko iteka rya Minecofin, ryagombaga kuba ryasohotse muri Mutarama 2018, uyu munsi turi muri Gashyantare 2019. Ubu se turabifata ngo iki, tubigenze dute kandi twebwe dushinzwe kubahiriza amategeko. Itegeko twararitoye, amateka ntajyaho, ubanza rikwiye kuvaho.”

Minisitiri Gashumba yemeranya n’abasenateri ko iri tegeko ryatinze gushyirwa mu bikorwa, akavuga ko nubwo amateka ya ba Minisitiri w’ubuzima hamwe n’uw’imari atarasinywa, bitabujije ko umuturage ugiriye ikibazo kwa muganga hari ikigega kimuha indishyi, iyo ubugenzuzi bukozwe n’inzobere z’abaganga bubyemeje ndetse ngo hari n’abajya baregera inkiko bagahabwa indishyi.

Ati “Impamvu aya mateka atarasohoka nubwo twaje ahangaha tukabibemerera, ntabwo ari uburangare nta nubwo ari ukubyibagirwa, ibyo ntabwo twabikora, ahubwo twaricaye turasuzuma tugisha inama inzego nyinshi, twasanze iri tegeko kurishyira mu bikorwa bikomeye.”

Yakomeje ati “Nubwo ryatowe turyemera, riracyakeneye kuganirwaho, hari ukuba za komite zigomba kujyaho zifite ubumenyi bwo gusesengura ikibazo umuturage azanye ntihabemo amarangamutima, harimo kwigisha abaturage kugira ngo batumva bwa bwishingizi bubarengera buri wese akirukira mu nkiko, ntabwo twabivamo izo manza za hato na hato.”

Minisitiri Gashumba yavuze itegeko ryagiyeho abantu babitekerejeho ariko hagikorwa ibiganiro ku buryo ngo rishobora no guhinduka.

Ati “Nk’uko mwanabikomojeho muti ese iri tegeko rihinduke? Nibiba ngombwa abantu bose twaganiriye babona ko rikwiye guhinduka tuzicara tubijyemo inama namwe mubifitemo uruhare tubisabe ko rihinduka.”

Minisitiri Gashumba yakomeje agaragaza ko kugira ngo iri tegeko rishyirwe mu bikorwa bisaba ingengo y’imari nyinshi. Gusa Senateri Ntawukuriryayo amusubiza ko ibisaba ingengo y’imari nyinshi bitabuza igihugu kubikora cyane cyane iyo biri mu nyungu z’abaturage.

Ati “Itegeko ni itegeko rikenewe, ryemewe ku isi yose kugira ngo abakora umwuga w’ubuvuzi bumve ko bakora akazi kabo mu mutekano. Itegeko igihe ryasohokeye mu 2013, ubu hashize imyaka itanu, iyo n’umukozi atangira atanga amafaranga 50 ryari kuba ryaragiye mu bikorwa […] birahenda ariko ntabwo ibintu bihenze tutagomba kubikora, nkatwe dufite imodoka ko ubwishingizi busigaye buhenda ntitubugura kugira ngo twubahirize amategeko?”

Yakomeje agaragaza ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bakeneye ko iri tegeko riryaho kuko rizabafasha gukora akazi kabo batekanye kandi barushaho guha serivisi nziza abaturage.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko itegeko ry'ubwishingizi mu buvuzi rishobora kuzahindurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza