Minisitiri Gashumba yatanze umukoro ku bwandu bwa VIH bukomeje kwibasira abakobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yashimiye abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku cyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abaha umukoro wo guhagurukira ubwandu bwa Sida bukomeje kwibasira abangavu.

Ni inama ikomeye kuri uyu mugabane yaberaga i Kigali kuva ku wa 2 Ukuboza kugeza kuri uyu wa Gatandatu, yiga ku kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ICASA.

Minisitiri Gashumba, yavuze ko wari umwanya wo gusangira ibitekerezo ku buryo abandi babayeho n’intambwe bamaze gutera haba mu bushakashatsi no guhanga udushya, hagamijwe kubaka Afurika izira Sida.

Yavuze ko ku izingiro rya byose hari ukubaka ubuzima butekanye kandi buzima, asaba abayitabiriye gukomeza kuzirikana ihuriro riri hagati ya gahunda zo kurwanya HIV/Sida n’izindi gahunda zagutse z’ubuzima n’iterambere.

Yakomeje ati “Nitutabona ubuzima nk’ishoramari, ntabwo tuzabasha kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, ubukungu, iterambere ry’ubushakashatsi cyangwa kurangiza ibyorezo byugarije isi.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko muri iki gihe ibihugu birimo kwishimira ko byabashije kugera ku ntego ya 90, 90, 90 muri Afurika, aho abantu benshi ubu bzi uko bahagaze, abenshi bakomeje kugabanya ingano ya virusi mu maraso yabo ndetse ubu abenshi bari ku miti.

Yakomeje ati “Gusa ntabwo twakwirara kugeza intego twihaye igezweho. Tugomba kandi gukomeza kuvuganira uburenganzira bw’abugarijwe kurusha abandi. Icyorezo cya virusi itera Sida gikomeje kuba hejuru cyane mu bangavu n’abagore bakiribato muri Afurika.”

“Abakobwa bakomeje kuba kimwe mu byiciro birimo kwibasirwa cyane na VIH/Sida, kandi bafite ibyago bikubye inshuro ebyiri byo kuba bafite VIH ugereranyije n’urubyiruko rw’abasore. Tugomba gukomeza guharanira uburenganzira bw’abagore n’imibereho myiza yabo.”

Kuba abagore bakomeje kwibasirwa na Sida, Minisitiri Gashumba yavuze ko bikenewe ko bitabwaho by’umwihariko, bakegerezwa uburyo bwo kwirinda, kuboneza urubyaro no guhanga udushya mu gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ndetse no kuyivura.

Ubwo iyi nama ya ICASA yafungurwaga, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kurwanya Sida, Winnie Byanyima, yagaragaje ko mu 2018 abantu miliyoni 38 bari bafite HIV ku Isi hose, muri bo miliyoni 24.5 bafataga imiti, umubare yise ko ari munini.

Mu bahura n’ubwandu bushya, Byanyima yagaragaje ko “bitakwihanganirwa kuba uyu munsi, abangavu 6200 bandura HIV buri cyumweru.

Perezida w’Inama ya ICASA 2019, Prof. John Idoko yashimiye abitabiriye ibiganiro bitandukanye byabereye muri ICASA, asaba ko ibitekerezo byagarutsweho bishyirwa mu ngiro.

Yagize ati “Uburyo bwonyine bwo kurandura VIH ni ukwita ku bibazo abaturage bafite mu bihugu byacu bitandukanye. Mu gihe dusubira mu bihugu byacu, ntabwo dukwiye kwibagirwa ko mu rwego rw’ubuzoma rwacu hakwiye gushorwamo nibura 15 % by’ingengo y’imari yose.”

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundatio, Umutoni Sandrine, yavuze ko kongerera ubushobozi abagore bibaha ubwirinzi n’imibereho myiza mu bijyanye n’ubukungu.

Ni mu gihe abagore usanga bihariye hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abagore bapfa ku Isi yose buri mwaka, bitewe n’indwara zandura, batwite cyangwa babyara cyangwa ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimiye abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Ukuboza 2019
Minisitiri Gashumba yavuze ko ibihugu bikwiye gushyira mu bikorwa ibyaganiriwe mu nama ya ICASA
Prof Idoko yavuze ko ibihugu bikwiye kurushaho gufatanya mu kurwanya Sida
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Abitabiriye iyi nama bungurana ibitekerezo
Bafataga ifoto y'urwibutso inama imaze gusozwa
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine yavuze ko ari ngombwa kongerera ubushobozi abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza